00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyamamare byitabiriye umuhango wo gusezera bwa nyuma Umwamikazi Elizabeth II

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 21 September 2022 saa 10:02
Yasuwe :

Usibye David Beckham wamaze amasaha 12 ategereje kugera ku isanduku y’umwamikazi Elizabeth II ngo amusezereho bwa nyuma, IGIHE yagerageje gushakisha urutonde rw’ibyamamare byitabiriye uyu muhango witabiriwe n’abatari bake.

Ku wa 19 Nzeri 2022 abatari munsi y’ibihumbi bibiri barimo abakuru b’ibihugu bitandukanye n’imiryango y’ubwami bw’u Bwongereza bitabiriye umuhango wo gusezera bwa nyuma ku mwamikazi Elizabeth II.

Uyu muhango watambutse imbonankubone kuri za televiziyo zo mu bihugu birenga 200 witabiriwe n’ibyamamare bike birimo; abakinnyi ba filime Sandra Miju Oh na Sophie Winkleman, umunyamakuru Bear Grylls, uwahoze ari umukinnyi wa ruhago David Beckham n’abandi.

Sandra Miju Oh

Umukinnyi wa filime Sandra Oh wavukiye Canada wamamaye cyane muri filime nka Killing Eve, yitabiriye uyu muhango ari mu ntumwa za Canada zari ziyobowe na Minisitiri w’intebe Justin Trudeau.

Uyu mugore w’imyaka 51, ni umwe mu bantu bubashywe cyane muri Canada , akaba yarakinnye filime zirimo; Grey’s Anatomy, Sideways , Under the Tuscan Sun.

Bear Grylls

Umunyamakuru ukunzwe cyane mu Bwongereza, Bear Grylls yari yitabiriye uyu muhango wo guherekeza no gusabira umwamikazi Elizabeth II ahagarariye ishyirahamwe ry’abaskuti nyuma yo kugirwa umuyobozi waryo mu 2009.

Edward Michael "Bear" Grylls w’imyaka 48 mu 2019 umwamikazi Elizabeth II yamuhaye umudali w’icyubahiro wa OBE.

Uyu ubusanzwe ni umunyamakuru wa televiziyo ikomeye mu Bwongereza ITV.

Sophie Winkleman

Sophie Lara Winkleman umukinnyiwa filime w’imyaka 42 yitabiriye uyu muhango biturutse ku butumire bwahawe umuryango yashatsemo wubashywe mu bwami bw’u Bwongereza.

Uyu mugore wamamaye muri filime y’urwenya ‘Peep Show’ yitabiriye uyu muhango ari kumwe n’umugabo we Lorde Frederick Windsor babana kuva mu 2009.

David Beckham

David Beckham uri mu bakinnyi bakomeye bakiniye u Bwongereza, nubwo atatumiwe mu muhango wo gutabarizwa umwamikazi Elizabeth II, yagize amahirwe yo kumusezeraho bwa nyuma ku wa Gatanu tariki 16 Nzeri 2022.

Uyu mukinnyi wabaye Kapiteni w’ikipe y’Igihugu bivugwa ko yamaze nibura amasaha 12 ategereje kugera ku mugogo w’umwamikazi Elizabeth wa II ngo abe yamusezeraho bwa nyuma.

Tyson Fury

Tyson Luke Fury umukinnyi w’iteramakofe ufite izina rikomeye mu Bwongereza, akaba icyamamare mu guterura ibiremereye nawe ni umwe babashije kwitabira umuhango wo gusezera bwa nyuma umwamikazi Elizabeth II.

Tilda Swinton

Katherine Matilda Swinton umwe mu bakinnyi ba filime bafite izina rikomeye mu Bwongereza ku wa Gatanu tariki 15 Nzeri 2022 ari muri bake mu byamamare babashije kugera ku isanduku ya Elizabeth II mu muhango wo kumusezeraho bwa nyuma mu cyubahiro.

Uyu mugore w’imyaka 61 ni umukinnyi mukuru wa filime yitwa Three Thousand Years of Longing yakinnye no muri filime Doctor Strange yasohotse mu 2016.

Antony Cotton

Antony Cotton MBE uyu mukinnyi wa filime nawe yabashije kwitabira umuhango wo gushyingura umwamikazi Elizabeth II mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 19 Nzeri 2022 i Westminster Abbey.

Nyuma y’amasaha make yasangije abamukurikira ku rubuga rwa Twitter ifoto ye ari kumwe na bamwe mu ngabo zari muri uriya muhango wo guherekeza bwa nyuma umwamikazi.

Antony yamamaye muri filime ya Coronation Street akinamo yitwa Sean Tully mu 2007, yari afite ikiganiro cy’urwenya yise That Antony Cotton Show, cyanyuraga kuri shene za televiziyo za ITV na STV gusa cyahagaze kigitangira.

Holly Willoughby

Holly Marie Willoughby aherekejwe na Phillip Schofield ku wa Gatanu tariki 16 Nzeri 2022 ni bamwe mu byamamare babashije kugera ku isanduku y’umwamikazi Elizabeth II bamusezeraho bwa nyuma.

Holly Willoughby ni umunyamakuru wa televiziyo ITV akaba n’umunyamideli, ubu akora ikiganiro ‘This Morning’ na ‘Dancing on Ice’ akorana na Phillip Schofield.

Phillip Schofield

Umunyamakuru wa ITV , Phillip Schofield ari kumwe na mugenzi we Holly Willoughby babashije kugera ku isanduku y’umwamikazi Elizabeth II ku itariki 16 Nzeri 2022 mu muhango wo kumusezeraho bwa nyuma mu cyubahiro.

Phillip Bryan Schofield akora ibiganiro bikunzwe cyane mu Bwongereza byitwa This Morning na Dancing on Ice, bwa mbere yamenyekanye cyane ubwo yakoreraga BBC.

Aba ni bamwe mu byamamare bitabiriye umuhango wo gushyingura umwamikazi Elizabeth wa II witabajwemo Abapolisi barenga 10.000 bo gucunga umutekano.

Korali y’abagabo Westminster Abbey Choir yo mu rusengero rwa Westminster Abbey yashinzwe mu kinyejana cya 14 na korali ya Chapel Royal yo mu ngoro ya mutagatifu James nizo zaririmbye mu muhango wo gusezera ku mwamikazi Elizabeth II i Westminster Hall.

Umwamikazi Elizabeth II yagejejwe mu ngoro ya Windsor ari naho yashyinguwe mu gice yubakishije mu 1962 ni naho haruhukiye se na nyina, hanabitswe ivu ry’umuvandimwe we, Igikomangoma Margaret.

Elizabeth II yaguye mu Ngoro ye Balmoral, ku wa 8 Nzeri 2022 akikijwe n’abo mu muryango we ku myaka 96 y’amavuko.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .