Ibyamamare byatangiye kotsa igitutu Uganda ngo irekure Byukusenge washimuswe n’inzego z’umutekano

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 15 Mata 2021 saa 07:48
Yasuwe :
0 0

Abantu bafite amazina atandukanye mu myidagaduro y’u Rwanda batangiye kotsa igitutu Leta ya Uganda ngo irekure Byukusenge Jeniffer umaze iminsi ashimuswe n’inzego z’umutekano z’iki gihugu.

Jeniffer Byukusenge wari umunyeshuri muri Mount Kenya University, yashimuswe n’Urwego rushinzwe Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda, CMI mu ntangiriro za Mata 2021.

Amakuru avuga ko Byukusenge yashimuswe ku wa Mbere tariki 5 Mata 2021, ajyanwa mu buroko ku biro bikuru bya CMI biherereye i Mbuya.

Uyu mukobwa yari yagiye muri Uganda kubwira mama we iby’ubukwe yiteguraga ndetse ngo banategure uko buzagenda. Yagiye muri Uganda tariki 3 Mata agenda mu ndege ya RwandAir.

Byatwaye icyumweru kirenga kugira ngo amakuru y’ishimutwa ry’uyu mukobwa amenyekane. Bimaze kumenyekana, abenshi mu byamamare batangiye kwifashisha imbuga nkoranyambaga botsa igitutu Leta ya Uganda ngo imurekure.

Muyoboke Alex uzwi cyane nk’umujyanama w’abahanzi mu Rwanda abinyujije kuri Instagram yagize ati “Inzego zishinzwe umutekano za Uganda zashimuse umunyarwandakazi Jeniffer Byukusenge uri kurangiza kaminuza muri Mount Kenya University. Amakuru ahari ahamya ko uyu mukobwa ari gukorerwa iyicarubozo mu kigo cya gisirikare cya Mbuya.”

Uyu mugabo yahamije ibyavuzwe mu itangazamakuru ko Byukusenge yashimuswe ubwo yari yagiye muri Uganda kubwira umubyeyi we gahunda z’ubukwe bwe.

Umunyamakuru Phil Peter n’umuhanzikazi Asinah nabo babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bagiye bagaragaza ubusabe bwabo kuri Leta ya Uganda ko yarekura uyu mukobwa.

Aba biyongeraho Rukundo Patrick uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Patycope na we wasabye Leta ya Uganda kurekura uyu mukobwa.

Bivugwa ko ubwo Byukusenge yashimutwaga yambitswe ibitambaro ku maso ku buryo yagiye atareba.

Umubyeyi we, Mariam Mukamusoni yatangaje ko abakozi ba CMI bamugarukanye tariki 7 Mata bamwambitse amapingu, baje gusaka.

Yagize ati “Bamuzanye bamwambitse amapingu nk’umunyabyaha, hashize iminsi ibiri bamushimuse. Bamuzanye mu rugo baje gusaka.”

Mukamusoni yavuze ko umukobwa we yamubwiye ko yatotejwe bikabije. Mu gusaka, batwaye inyandiko ze z’inzira bamusubiza ku biro bya CMI i Mbuya.

Byukusenge yabwiye umubyeyi we ko yakubiswe bikabije ubwo yabazwaga n’abakozi ba CMI, bamubaza ngo icyo yagiye gukora muri Uganda.

Umuryango wa Byukusenge wamenyesheje Ambasade y’u Rwanda muri Uganda agahinda bafite nyuma y’uko umwana wabo ashimuswe. Ambasade nayo yahise imenyesha Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda isaba ibisobanuro.

Gushimuta no gutoteza abanyarwanda b’inzirakarengane bimaze kuba ingeso ku nzego z’umutekano za Uganda guhera mu 2017.

U Rwanda rushinja icyo gihugu gukorana no guha rugari imitwe igamije kuruhungabanyiriza umutekano, bihabanye n’amasezerano mpuzamahanga. Abenshi mu bagiye bafatwa bakarekurwa, bavuze ko ahanini batotezwaga bazira ko banze kwifatanya n’imitwe ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Byukusenge yashimuswe ku wa Mbere tariki 5 Mata 2021, ajyanwa mu buroko ku biro bikuru bya CMI biherereye i Mbuya
Ibyamamare byo mu Rwanda byatangiye kotsa igitutu Uganda ngo irekure Byukusenge washimuswe n'inzego z'umutekano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .