Inkongi ikomeye yibasiriye Los Angeles yatumye abarenga ibihumbi 130 basabwa kuva mu byabo. Iki kiza cyageze ku barimo abahanzi n’abanditsi bananirwa kwihangana, batangira gufata amashusho n’amafoto basangiza ababakurikira kubera agahinda k’ibyabo byahangiritse, mu gihe abandi bo bagaragaza ko bamaze kwimurwa mu nzu zabo.
Spencer Pratt na Heidi Montag ni bamwe mu bamaze gutakaza urugo rwabo rwibasiwe n’inkongi y’umuriro kimwe n’abandi nka Cameron Mathison na Ricki Lake.
TMZ yanditse ko umuryango wa Heidi na Spencer wabashije guhungira ahantu hizewe, ariko bo bagahamya ko bababajwe cyane n’ibyabo byangijwe n’umuriro wibasiye inzu yabo.
TMZ yanerekanye amashusho y’inkongi yibasira inzu ya Adam Brody na Leighton Meester, n’iya Anna Faris, amakuru akavuga ko inzu ya Billy Crystal, Eugene Levy, na John Goodman nazo zahiye.
Billy Crystal yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, yagize ati “Njye na Janice twatuye muri uru rugo guhera mu 1979. Ni ho twarereye abana n’abuzukuru bacu. Buri gice cy’inzu cyuzuyemo urukundo n’amateka adashobora gusibangana. Turababaye cyane ariko tuzatsinda ibi tubikesha urukundo rw’abana bacu n’inshuti. Abaturage ba Pacific Palisades ni abantu bafite umutima ukomeye kandi tuzi ko bizongera gusubira ku murongo mu gihe gito. Ni ho iwacu.”
Chet Hanks, umuhungu wa Tom Hanks na Rita Wilson, na we yifashishije imbuga nkoranyambaga atangaza ko agace yakuriyemo kibasiwe n’inkongi, mu gihe Maria Shriver yifashishije urukuta rwe rwa X yatangaje ko yamaze guhungira kure inkongi y’umuriro yibasiye Los Angeles.
Imibare igaragaza ko abarenga ibihumbi 80 bahunze inkongi y’umuriro mu gihe abarenga ibihumbi 400 bo babuze amashanyarazi na ho inzu zibarirwa mu bihumbi zikaba zimaze gusenyuka burundu.
Paris Hilton
Nyuma y’uko TMZ itangaje ko inzu ye iri i Malibu yahiye, Paris Hilton yifashishije imbuga nkoranyambaga kugira ngo agaragaze akababaro k’umuryango we.
Yagize ati "Biragoye kubivuga. Ndi kumwe n’umuryango wanjye, tureba amakuru, tukabona inzu yacu i Malibu iri gushya kugera hasi ni ibintu tutakwifuza ko hari undi wahura na byo. Iyi nzu ni yo twubakiyemo amateka yacu, ni ho Phoenix yatereye intambwe ze za mbere, kandi ni ho twatekerezaga kubakira izindi nzozi z’ubuzima bwa burundu hamwe na London. Nubwo ibyo twatakaje biremereye, ndashimira Imana ko umuryango wanjye utekanye."
Yanavuze ko ikipe ye iri kugerageza kuvugana n’imiryango itandukanye itari iya Leta kugira ngo barebe uko bafasha abahuye n’ingaruka z’iyi nkongi, agira ati "Twizeye ko tuzagira uruhare mu gufasha abari mu kaga kurusha abandi. Turi kumwe na bo muri ibi bihe.”
Ricki Lake
Ricki Lake yatangaje ko inzu y’inzozi ze yari yujuje i Malibu yamaze gushya igakongoka.
Mu magambo yaherekesheje amafoto y’inzu yabo iri gushya, yagize ati "Byose byarangiye. Siniyumvisha ko ndi kwandika aya magambo kuvuga ngo ’inzu y’inzozi’ ntibihagije. Ni ho twabaga turi tukiyumva nk’abari mu ijuru rya hano ku Isi. Ahantu twifuzaga kuzasazira. Ntabwo twigeze tureba Malibu dukunda, nk’aho ari ibintu bisanzwe."
"Nakundaga gusangiza abantu amafoto y’uko izuba rirenga hafi buri munsi. Ibyo twatakaje ntibibarika. Aha niho twashyingiraniwe imyaka itatu ishize. Ndagendana agahinda nk’aka benshi bagizweho ingaruka n’ibi bihe bisa n’iby’imperuka.”
Diane Warren
Umwanditsi w’indirimbo Diane Warren na we ni umwe mu bashenguwe no kuba inzu ye yahiriye muri iyi nkongi, maze yifashishije imbuga nkoranyambaga agaragaza agahinda afite.
Yagize ati “Iyi ni yo foto ya nyuma nafotoye ku rutare rwa Leah ruri hafi y’inzu yanjye yo ku mucanga. Maze hafi imyaka 30 ntuye muri iyi nzu. Birasa nk’aho nayitakaje mu muriro mu ijoro ryacyeye.”
Cary Elwes
Umukinnyi wa filime Cary Elwes, uzwi cyane muri Princess Bride, yasangije abamukurikira amashusho amwerekana ahunga Malibu.
Mu gihe yari ahagaze ku ruhande rw’umuhanda kugira ngo afate amashusho y’imisozi iri gushya, yagize ati "Guhunga i Malibu saa yine n’igice z’ijoro, ku masaha yo muri Pacific Biblical."
Nyuma gato, Elwes abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yahaye abakunzi be amakuru mashya yemeza ko na we yahatakarije inzu ye.
Nubwo inzu ye yahiye, Elwes yavuze ko we n’umuryango we bashoboye kurokoka.
Ati “Ni inkuru ibabaje, twatakaje inzu yacu ariko turashimira ko twabashije kurokoka iyi nkongi y’inkazi. Twifatanyije n’imiryango yose yahuye n’ingaruka z’iki kiza, kandi turashimira byimazeyo abashinzwe kuzimya umuriro, abashinzwe gutabara, n’inzego z’umutekano bakomeje gukora amanywa n’ijoro batizigama."
Whitney Cummings
Nyuma yo gusangiza amafoto n’amashusho y’inkongi zari ziri kwiyegereza agace atuyemo, Whitney Cummings yatangaje ko na we yamaze guhunga urugo rwe.
Ati "LAFD n’abandi bose bashinzwe kuzimya umuriro, murakoze cyane. Hari iminsi ibiri ishobora kuba igoye cyane idutegereje. Mu gihe ntekereza neza ibyo kwimuka nkava muri California, nibuka ko aba bahanga mu gutabara biyemeje kuba hafi yacu."
"Ubu turi amahoro ariko turimo guhunga. Akenshi guhunga kare cyane bishobora guteza akavuyo ku mihanda bikagora LAFD. Ariko iyi nkongi iri kugenda vuba cyane ku buryo ubu atari igihe cyo kwirara."
Mark Hamill
Mark Hamill yatangaje ko we, umugore we, n’imbwa yabo byimukiye kure y’i Malibu, mu rugo rw’umukobwa wabo Chelsea usanzwe atuye muri Hollywood.
Sandra Lee
Sandra Lee yifashishije imbuga nkoranyambaga yagaragaje agahinda yatewe no guhunga agasiga inzu ye yatakajeho imbaraga z’ubuzima bwe bwose.
Yagaragaje ko yahisemo guhunga mu gihe inzu ye yari ikomeje gusatirwa n’umuriro bityo ahitamo kwifatanya n’abandi gusengera Los Angeles muri ibi bihe bigoye.
Agaragaza agahinda yatewe no kuba inzu ye ishobora gukongokera muri iyi nkongi, Sandra Lee yagize ati “Nk’uko umuriro ugeze ku muryango wacu, ndasaba ko duhora duhura, tukishyira hamwe tukaba umuryango ni yo nzira yo gukomeza kubaho muri ibi bihe. Igihe nari umukozi wo muri Malibu Adobe mu 1989, inzozi zanjye zari ukubaka inzu nk’iyi byatumye nkorana imbaraga ndayubaka. Ndashimira abashinzwe ubutabazi kuba bari gukoresha imbaraga zose ngo badukize.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!