Ni muri urwo rwego i Rubavu hateguwe igitaramo kizahuza abahanzi b’ibyamamare mu Rwanda mu rwego rwo kwifatanya n’abatuye aka Karere kuryoherwa n’impera za 2022, baha ikaze 2023.
Ni igitaramo byitezwe ko kizabera muri Stade Umuganda ku wa 31 Ukuboza 2022, ahazataramira abahanzi bo mu byiciro bitandukanye.
Ubuyobozi bwa Erica’s Business Group yateguye iki gitaramo, bwavuze ko bagerageje guhuza ibyiciro bitandukanye by’abahanzi kugira ngo buri wese utuye i Rubavu azagire igice yisangamo.
Mu bahanzi batumiwe harimo Orchestre Impala, Senderi Hit, Bull Dogg, Ariel Wayz n’itsinda rya The Same rikorera umuziki mu Karere ka Rubavu.
Umwe mu bateguye iki gitaramo waganiriye na IGIHE, yavuze ko babitekereje mu rwego rwo gufasha abaturage b’i Rubavu ndetse n’abagenderera aka Karere gusoza umwaka bataramanye bakaboneraho no guha ikaze umwaka mushya.
Kwitabira iki gitaramo ku banyeshuri bizaba ari 1000Frw mu myanya isanzwe bikaba 2000Frw, muri VIP ni 5000Frw naho mu myanya ya VVIP bikaba 10 000Frw.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!