Rudeboy uri mu bahanzi bakomeye muri Nigeria uri mu bari bagize P-Square, yanditse kuri Instagram agaragaza ko atishimiye uko aba bahanzi bagenzi bafashwe bagafungwa. Yabanje kuvuga ko muri Gashyantare yakoreye igitaramo muri Uganda kandi abantu bamweretse urukundo.
Akomeza avuga ko ariko ubu atumva uburyo Polisi ya Uganda iri guhohotera abahanzi bo muri Nigeria, bakabafata nk’abantu bakoze ibyaha.
Ati “Banyuze ku biro byakira abinjira n’abasohoka kandi babajijwe ikibazanye. Ibi si byo. Abantu bamwe ntabwo bakora akazi kabo neza, ahubwo mugiye kwishyura abahanzi ba Nigeria, uburangare mwagize.”
Umuhanzikazi wo muri Uganda Spice Diana, yanditse agaragaza ko Polisi yo muri Uganda yagaragaje uburyo irangara, ati “Polisi ya Uganda mwari gushaka ubundi buryo mubikemuramo. Uko ibintu bimeze ni uko kuba iki gitaramo cyarabaye bigaragaza uburangare bwanyu. Muvugane n’abari bateguye igitaramo mureke Omah Lay na Tems.”
Burna Boy nawe yanditse kuri Twitter agaragaza ko yatewe intimba no kuba bagenzi be bafashwe nabi kandi nta kosa na rimwe ryabaye kuko ubuyobozi bwari buzi iby’iki gitaramo.
Shaddy Boo uri mu bagore bafite ikimero gikurura benshi mu Rwanda nawe yanditse kuri Instagram agaragaza ko yatewe agahinda n’ifungwa rya Omah Lay.
Ati “Omah Lay ararengana kandi ntabwo yari akwiriye gufungwa na Guverinoma ya Uganda, yaje gushimisha abantu kandi si icyaha. Abateguye igitaramo nibo bakwiriye gukurikiranwa.”
Inzego z’umutekano zarajijishijwe
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kampala, SP Patrick Onyango, yavuze ko bafunze abantu batatu kubera igitaramo cyabaye ku Cyumweru tariki 12 Ukuboza 2020 cyabereye ahitwa Ddungu Resort i Munyonyo mu Mujyi wa Kampala.
Yavuze ko abateguye iki gitaramo barenze ku mabwiriza, kuko bari bavuze ko barakoresha igikorwa kirahuza abantu bake, bakaza guca ruhinga nyuma bagatumira abahanzi.
Abafashwe bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Katwe aho bakurikiranyweho icyaha cyo guhonyora amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 ndetse bari gukora ibikorwa byatuma ikwirakwira mu bantu ndetse batangiye kugezwa imbere y’ubutabera.
Bebe Cool yaba ari inyuma y’ifungwa ry’aba bahanzi na bagenzi babo bateguye igitaramo ?
Hari amakuru ko inzego za leta zari zanumye ku by’iki gitaramo ariko zikaza kotswa igitutu na Bebe Cool, ndetse zigafata umwanzuro wo gufunga aba bahanzi.
Gusa uyu muhanzi uri mu bakomeye muri Uganda yanditse ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko n’ubwo atishimiye iki gitaramo na none atakwishimira ko aba bahanzi bafungwa.
Ati “Murekure Omah Lay. Ibintu byinshi byarabaye ku kiremwamuntu kubera COVID-19, ariko dukeneye kwita ku kutababazanya kuko ibyo iki cyorezo cyadukoreye bihagije. Nasabye ko iki gitaramo kigahagarikwa, inzego za leta ntizagira icyo zikora. Ibyabaye byarabaye ntabwo dushaka gukomeza kwangiza ibindi byinshi. Murekure abahanzi, mukurikirane abateguye igitaramo.”
Ku mbuga nkoranyambaga hatangijwe ubukangurambaga bw’abanya-Nigeria bashaka ko abahanzi babo afungurwa. Ubu bukangurambaba babwise #FreeOmahLay.
Uganda we no want wahala o! We need our people back home and 100% safe! #FreeOmahLay #FreeTems Thanks you!
— Peter Okoye MrP (@PeterPsquare) December 14, 2020
They should not be treated like this! @PoliceUg ?! they were invited for a show organised by your citizens, granted visas, tickets were sold publicly on the WORLD WIDE WEB! this anarchy should not be targeted at the artists! #freetems #FreeOmahLay
— Burna Boy (@burnaboy) December 14, 2020
Zimwe mu ndirimbo zigezwe za Omah Lay

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!