00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyamamare bigiye guhurira mu rugendo rwateguwe na Apôtre Mignonne

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 2 September 2022 saa 10:30
Yasuwe :

Urubyiruko rwiganjemo abahanzi, abanyarwenya, aba-Djs n’abandi bagiye guhurira mu rugendo (Picnic) rwateguwe na Women Foundation Ministries iyobowe na Apôtre Alice Mignonne Kabera.

Biteganyijwe ko uru rugendo ruzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Nzeri 2022, rukabera kuri Falcon Golf Resort&Country Club, iherereye ku Kiyaga cya Muhazi.

Ni urugendo rugenewe urubyiruko rutandukanye. Hari bimwe mu byamamare mu Rwanda bamaze kwemeza ko bizarwitabira barimo umunyarwenya Atome, umuramyi Precious Nina, DJ Marnaud, DJ Toxxyk, Ange na Pamela baririmba gakondo, umuhanzi Yvan Ngenzi na mugenzi we Ruti Joel, umunyamideli Judith Heard, Djaja ufata amashusho na Miss Akaliza Hope.

Apôtre Alice Mignonne Kabera asanzwe amenyerewe mu bikorwa by’iyobokamana gusa uru rugendo rwo ruzaba rufite umwihariko kuko abazitabira bazahurira mu bikorwa by’imyidagaduro bitandukanye.

Muri ibyo bikorwa harimo imikino, kubyina imiziki izavangwa n’aba-DJs bagezweho, gutanga ubuhamya ndetse hakazabo n’umwanya wo kwigisha ijambo ry’Imana. Iki ni igikorwa cyo gusabana n’urubyiruko ariko runatekereza ku bijyanye n’ubutumwa bwiza bw’ijambo ry’Imana.

Si ibyamamare bizajyayo gusa kuko n’urundi rubyiruko rwifuza kwitabira iki gikorwa ntiruhejwe.

Kwifatanya n’abandi ni ukwishyura 15.000 Frw, akubiyemo amafaranga y’urugendo, amafunguro, imikino no kwifotoza. Guhagura ni saa Mbili ku Kimihurura.

Women Foundation Ministries iyobowe na Apotre Alice Mignonne Kabera ni yo yateguye uru rugendo

Abamaze kumenyekanisha ko bazitabira uru rugendo


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .