00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyaha by’abaraperi ntaho bihuriye n’injyana: P Fla yagarukanye imbaraga zidasanzwe (Video)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 5 Kanama 2021 saa 08:49
Yasuwe :
0 0

Hakizimana Murerwa Amani wamenyekanye nka P Fla muri Hip hop Nyarwanda, ni umwe mu baraperi bafite izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda ryigaruriye imitima ya benshi kubera amagambo akunze gukoresha mu miririmbire ye.

Ni umwe mu batangiranye n’itsinda rya ‘Tuff Gangz’ ariko nyuma aza gusezererwa na bagenzi nyuma yo kugira ibintu bimwe batumvikanyeho, ahitamo kujya kwirwanaho mu muziki ku giti cye.

Umuziki wa P Fla uzwi nk’uwagiye uhura n’ibirushya ndetse mu myaka yashize yamaze igihe mu gihome kubera gukoresha ibiyobyabwenge, aza gufungurwa avuga ko yahindutse ndetse na n’uyu munsi akaba abishimangira kuko yabonye ingaruka mbi byamugizeho.

Ubu arakataje mu muziki. Nyuma y’igihe kinini yari amaze adakora ibihangano byinshi, aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Ibintu byanjye’.

Iyi ndirimbo ije nyuma yo kubona abajyanama bashya biswe Homiez Label Music ifite studio y’umuziki, izajya inamufasha mu bindi bikorwa birimo gufata amashusho, kumushakira akazi ndetse no kumenyekanisha ibikorwa bye.

Album ‘Naguhaye imbaraga’ ntabwo yanyuze!

Mu kiganiro aheruka kugirana na IGIHE yabajijwe imishinga abakunzi be bakwitega mu muziki we, avuga ko agiye gushyira hanze album na mixtape yise ‘Naguhaye imbaraga II’ cyangwa ‘N.I 2’.

Ngo yahisemo gusubiramo iyi album mu buryo bugezweho kuko indirimbo yakoze kera hari uburyo zakozwemo butamunyuze.

Ati “Ndi gukora album yanjye. Ntabwo bizarenga muri Nzeri ntarayishyira hanze. ‘Naguhaye Imbaraga’ imeze nk’umushinga utarasojwe, ntabwo narangizanyije nayo. Hari indirimbo zagiye zijya hanze mu buryo butanyuze, hari izo nanjye numva uyu munsi nkumva ntabwo nzishimiye.”

P Fla avuga ko mu byo akora agerageza gukora ibihangano bidasaza ariyo mpamvu afite abafana mu bari kubyiruka ubu bumva indirimbo ze za kera.

Ati “Uyu munsi nshobora kuvuga nka Kamaliza ibihangano yadusigiye ntabwo bisaza bifata kuri buri cyiciro. Ndibaza nti ese aba bantu bari babizi ko bazakora ibintu by’ibihe byose ? nsanga bari babizi. Nanjye rero niyo mpamvu navuze nti ntabwo ngomba kuva kuri hip Hop yanjye. Kuba rero umwana w’imyaka 15 yaba akunda indirimbo zanjye ni uko ngenda nkubita ibintu umuntu wese yakwisanisha nabyo.”

Abaraperi babaye nka mwana muribi…

Muri iyi minsi Hip Hop iri mu njyana zikunzwe cyane mu Rwanda ndetse ubu abakunda iyi njyana bari kunyurwa n’ibihangano byiganjemo iby’abasore bo mu gisekuru gishya, bashyize imbere injyana ya Drill Music.

N’ubwo bimeze gutya ariko bamwe ntibasiba muri gereza bazira ibiyobyabwenge n’indi myitwarire itandukanye. P Fla avuga ko ibi ngibi atabifata nk’ibibazo by’injyana ahubwo ari ikibazo kiba cyabaye ku muntu ku giti cye.

Ati “Wavuga ko abaraperi ari ibirara bishwe n’ibiyobyabweng, ni ibyawe. Mu myaka yashize nka 20 hano mu Rwanda umuntu ufite dreadlocks yafatwaga nk’umunywatabi ariko kubera ko imyumvire y’abantu iri guhinduka ntabwo bakibafata gutyo.”

“ Nk’abaraperi baravuga ngo bambara poketi ariko njye nkibaza hari amategeko agenga kwambara umwambaro umuntu yiguriye? Umwenda ushobora kuwukora uruganda ari urwawe ariko nanjye amafaranga ni ayanjye ninjye wayashatse. Uruganda nirwo rwashyiraho uburyo umwenda warwo wakwambarwamo.”

Yakomeje avuga ko ibyaha by’umuntu ntaho bikwiriye guhurizwa n’injyana.

Ati “ Ikindi, kuba umuntu yaba yafungwa azira kunywa ibiyobyabwenge aba afunzwe ku giti cye ntaho biba bihuriye n’injyana, aba afite ibibazo byamujyanye aho bigomba guhinduka. Birambabaza iyo abantu badufata gutyo ariko ndabizi ko igihe kizagera bikarangira.”

P Fla ni umwe mu baraperi bagiye bumvikana cyane mu makimbirane[beef] n’abandi baraperi bagenzi be barimo Jay Polly, Bulldogg n’abandi ndetse hari aho byageze bakajya bandagazanya mu buryo bukomeye.

Avuga ko ibihe nk’ibi atabisurabira ahubwo yaharira abana bari kuzamuka muri Hip hop akaba aribo bakozanyaho.

Ati “Uyu munsi ntabwo nakongera gusubira muri beef nigeze kugirana na mugenzi wanjye kuko narabikoze. Abandi bari kuzamuka nibo bagakwiriye kubikora […] abari kuzamuka ni agakino kabo bagakwiriye gukora. Hazamo no kuba turi kugenda dukura ariko ntibivuze ko hagize unyinjirira namurebera. Beef ihari ubu niyo muri studio izo mu buzima busanzwe ntazihari.”

P Fla avuga ko icyo ashyize imbere muri ibi bihe ari ukongera kwigarurira abakunzi be kuko agiye kujya ashyira hanze ibihangano umusubirizo nyuma yo kubona abajyanama.

Reba ‘Ibintu byanjye’ P Fla aheruka gushyira hanze

P Fla agiye gusubiramo album yise 'Naguhaye Imbaraga'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .