00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyago bya King James byamwinjije mu muziki: Ibitaravuzwe ku rugendo rwa Danny Nanone (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 3 June 2024 saa 06:13
Yasuwe :

Danny Nanone yahishuye uko ibyago bya King James aribyo byatumye abasha gukora indirimbo ye ya mbere mu gihe mu rugendo rwo gutangira umuziki yahuye na byinshi birimo kubura ubushobozi nubwo atigeze acika intege kugeza izina rye rimenyekanye.

Danny Nanone uri mu bahanzi bahagaze bwuma mu muziki w’uyu munsi, iyo muganiriye agasubiza ubwenge inyuma akibuka uko yatangiye umuziki akuganiriza inkuru ushobora kumva ukagira ngo ni filime bari kugusobanurira.

Uyu muhanzi yahishuye ko yagowe no gutangira urugendo rwo gutangira umuziki kubera ikibazo cy’ubushobozi.

King James yabuze umukobwa bagiye gukora amashusho y’indirimbo birangira bakoze ‘Akamunani’ yari ahuriyemo na Danny Nanone

Danny Nanone yavuze ko kuva mu bwana yari asanzwe ari ya King James ku buryo wasangaga ahantu henshi bakunda kugendana, ubushuti bwabo bukaba aribwo bwanatumye babasha gukora indirimbo ‘Akamunani’ ari nayo ya mbere y’uyu muraperi.

Nubwo bari barayikoze muri studio ariko, icyizere cyo kuyikorera amashusho cyo yari hasi cyane kuko nta bushobozi yari afite.

Umunsi umwe ibyago bya King James wabuze umukobwa bagiye gufata amashusho y’indirimbo ‘Intinyi’ byabereye umugisha Danny Nanone bafata ‘Akamunani’ bari barakoranye.

Ati “Indirimbo ya mbere nakoze ‘Akamunani’ ni nk’Imana yayinkoreye, King James yari inshuti yanjye twakundaga kuba turi kumwe agiye gufata amashusho y’indirimbo ye ‘Intinyi’ naramuherekeje, tuhageze umukobwa wagombaga kujyamo arabura ngo umukunzi we yamubujije.”

Nyuma yo kubura uko babigenza kuko umukobwa yari abatengushye ku munota wa nyuma, byatumye King James abwira Danny Nanone ko bakwikorera ‘Akamunani’.

Danny Nanone wari ku ishuri yabwiwe ko indirimbo yarangiye ariko akaba adafite amafaranga yo kuyimenyekanisha, cyera kabaye aza kuyibona kuri televiziyo atazi n’uko yagezeyo ndetse iranakundwa bikomeye.

Danny Nanone wari umaze kuryoherwa n’umuziki byamusabye kubeshya umubyeyi ngo abone amafaranga yo gukora iya kabiri

Danny Nanone wigaga muri ‘Amis des enfant’ atekereza gukora indirimbo ye ya kabiri ‘Ijanisha’ yavuze ko byamusabye kubeshya Se umubyara ko hari amafaranga y’amasomo yihariye bagiye kujya bishyura muri Green Hills.

Ati “Najyaga mbwira umusaza ko hari amasomo ya ‘Cambridge’ twiga muri Green Hills […] ubwa mbere musaba ibihumbi 80Frw, ubwa kabiri musaba ibihumbi 120Frw nawe kuko yari azi ko ntagira imico mibi ayampa atangoye.”

Nyuma yo kubona amafaranga yo kujya muri studio, Danny Nanone wari wakoze ‘Akamunani’ akabona ko itamenyekanye bikomeye, yize amayeri yo gukora indirimbo y’urukundo ‘Ijanisha’.

Mu gitekereza indirimbo y’urukundo, Danny Nanone yigiriye inama yo kongera gusaba King James ko yamufasha bakayikorana, icyakora uyu muhanz ntabwo yabanje kubyakira icyakora kuko bari inshuti bajyana muri studio kuyumva arayikunda ndetse ako kanya ahita ashyiramo ijwi rye.

Danny Nanone wari ufite amafaranga yahise agira igitekerezo cyo gukorera amashusho y’indirimbo kwa Cedru wari mu bagezweho muri icyo gihe.

Nyuma yo kuyirangiza Danny Nanone ahamya ko yibuka ko yayitwaye anyuze mu rihumye Cedru yari asigayemo ibihumbi 50Frw birangira amwambuye icyakora kubera kubura ubushobozi.

Ati “Cedru yararakaye ndabyibuka ariko nanjye nta yandi mahitamo nari mfite kuko yari indirimbo y’inzozi zanjye.”

Danny Nanone wari uvuye ku ishuri yafashe indirimbo ayishyira DJ Bob wamufashije kuyimenyekanisha birangira ikunzwe.

DJ Miller wavangaga imiziki ku ishuri aho yigaga, yaje kuyicuranga abanyeshuri barayikunda ariko bikubitana n’uko hanze yari iri guca ibintu, Danny Nanone aba abaye icyamamare ku ishuri atyo.

Danny Nanone yifuje gukorana na Scillah amutera utwatsi birangira yikoraniye na Butera Knowless indirimbo ye ya gatatu

Danny Nanone wari umaze kuzamura izina rye mu muziki, ku ndirimbo ye ya gatatu yasubiye kwa Junior Multisystem amusaba ko yakongera akamufasha bagakorana.

Nyuma yo kwemeranya bakoze indirimbo ayishyiramo amagambo hanyuma agira igitekerezo cy’umuhanzi wamufasha mu kumuririmbira inyikirizo.

Ati “Icyo gihe nibwo natekereje Princess Priscillah (Scillah) muhamagaye ahita ambwira ko bitashoboka adaciye ku ruhande.”

Uyu muhanzi yavuze ko nubwo byamuciye intege ariko yumva Scillah kuko icyo gihe yari afite izina rikomeye bityo kwanga ko bakorana yamwumva.

Nyuma yo kubura Scillah nibwo Danny Nanone yigiriye inama yo gushaka Butera Knowless ari nawe wamurwanyeho bakorana indirimbo yise ‘Inshuti’.

Kugira ngo amafaranga yo gukora amashusho y’iyi ndirimbo aboneke, Danny Nanone yavuze ko byamusabye yiyambaza inshuti ye magara banakoranaga wakoraga ahantu bacuruza umuriro bigurizaho.

Igisa n’igitangaza cyabayeho ni uko Arnold Films wayimukoreye atigeze amwishyuza ahubwo yamutegetse kwishyura ibyasabwaga byose.

Uyu muraperi ushimira Butera Knowless utarigeze amugora, ahamya ko ubwo iyi ndirimbo yajyaga hanze yahise imenyekana ndetse itangira guhatanira ibihembo muri Salax Awards bituma izina rye rikomera mu muziki.

Ku rundi ruhande Danny Nanone ashimira bikomeye Muyoboke na Bayingana David bacuranze indirimbo ye ‘Akamunani’ bwa mbere ari nabo bantu ba mbere bacuranze igihangano cye, ndetse na Kamichi wamuhaye ‘Interview’ ye ya mbere.

Nyuma gato Danny Nanone wari ukinarangiza amasomo yaje kwitabira Primus Guma Guma Super Star birangira amenyekanye gutyo.

Reba ikiganiro twakoranye na Danny Nanone wari kumwe na Producer Dr Nganji


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .