Ibi babigarutseho mu kiganiro ‘Kulture Talk’ cya IGIHE, ubwo baganiraga ku mahirwe umwana w’umukobwa afite mu ruganda rw’imyidagaduro ndetse n’ibyago bikunze kumwugariza.
Aba banyamakuru bahamya ko imyidagaduro y’u Rwanda itanga amahirwe ku bana b’abakobwa uhiriwe nayo akaba yagera kuri byinshi, gusa bavuga ko harimo ibyago byinshi bisaba kwigengesera.
Blandy Star ati “Biragoye cyane kuko hari abakora ibishoboka byose kugira ngo bagere ku nzozi zabo, ariko ku rundi ruhande hari abafite amahame bagenderaho ku buryo yizerera mu bumenyi bwe kurusha kwihuta unyuze iy’ubusamo.”
Aba bakobwa bahamije ko ruswa ishingiye ku gitsina iri mu bintu bica intege abakobwa mu myidagaduro, bikagira ingaruka ku mubare muto w’igitsinagore cyisanga muri uyu mwuga.
Aba bakobwa bose bahamya ko mu itangira ry’umwuga wabo bakunze kugongwa n’igikuta cy’abagabo n’abasore bagiraga ibyo babasaba kugira ngo babemerere gukabya inzozi zabo zo kuba abanyamakuru.
Blandy Star yavuze ko mu minsi ishize mbere yo kwerekeza kuri TV10, hari uwamwatse ruswa ishingiye ku gitsina, abyanze yimwa akazi.
Ati “Ikintu kibabaje ni uko ari we wari wanyihamagariye ambwira ko yabonye ubushobozi bwanjye, antumira ku biro bye turaganira. Nyuma yaje kuntumira ngo musure iwe mu rugo tuganire, nibaza impamvu kandi twaraganiriye mu biro bye. Icyo gihe narabyanze birangira atampaye akazi, arambwira ngo urumva ubu biragoye, hari ukuntu nari kubyihutisha ariko ubu biragoye!”
Ubuhamya bwa Blandy Star bujya guhura n’ubwa Tessy na we wahamije ko yigeze guhurira n’uruva gusenya mu rugendo rwo gukabya inzozi ze.
Tessy watangiye itangazamakuru mu 2020, mu gihe cya Covid-19 yari umwana w’umukobwa wifuza gukabya inzozi ze unyotewe no kuba umunyamakuru ukomeye.
Uyu mukobwa yatanze ingero z’inshuro yageragereshejwe ruswa ishingiye ku gitsina icyakora akabisimbuka.
Tessy yavuze ko byamubayeho mu bihe bya Covid-19, iki gihe akaba yarasabye umunyamakuru ko bajya bakorana mu kigairo yari amuziho.
Nyuma yo kuvugana kuri telefone, wa munyamakuru yasabye Tessy ko bahura bakaganira, baza guhurira muri restaurant icyakora kuko yari atashye amusaba ko bajyana mu modoka bakagenda baganira.
Mu kugenda baganira, wa musore yasabye Tessy ko bajya kuganirira mu rugo.
Ati “Yarambwiye ngo abana na mukuru we nta kibazo, turagenda nsanga hari n’abandi bantu benshi bari no gutunganya ikiganiro. Uko nabonaga ko yitinza byatumye mumenyesha ko nshaka gutaha, aranyisubira ambwira ko na rwa ruhushya [rwo kugenda muri Covid-19] ntarwo afite, igisigaye ari uko nakwemera kuharara.”
Nyuma yo gusabwa kurara mu rugo rw’uyu munyamakuru, Tessy wari wafashwe n’amasaha yo gutaha kandi nta bundi buryo bwo kuva aho afite, yahisemo kuharara ariko yanga kwinjira mu nzu ahubwo arara hanze.
Ati “Twahagurutse iwabo saa mbili zibura iminota itanu, ambwira ko nta ruhushya rwo kugenda afite kandi yari yanyweye, twahise dusubira iwe ansaba ko naharara, njyayo ariko nanga kwinjira mu nzu. Naraye hanze imibu irandya, bukeye nateze moto ndataha.”
Nubwo ingero ari nyinshi z’ibibazo nk’ibi, Tessy na Blandy Star bavuze ko mu by’ukuri abana b’abakobwa bafite inzozi mu myidagaduro bakwiye kugira amahitamo meza bakagera ku nzozi zabo, kuko amahirwe yo arimo.
Aba bakobwa bashishikarije bagenzi babo kwitabira uruganda rw’imyidagaduro ari benshi kuko hakirimo amahirwe, icyakora babasaba kwitwararika kuko ku rundi ruhande habamo n’ibyago byinshi bityo amahitamo akaba ariyo agena ahazaza habo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!