00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igitaramo cya Tems i Kigali cyajemo birantega, ibya Ayra Starr bisubira mu murongo muzima

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 25 September 2024 saa 04:55
Yasuwe :

Mu gihe abakunzi b’umuziki wa Tems bari bamutegerezayije amatsiko mu gitaramo cyagombaga kubera muri BK Arena mu Ukwakira 2024, amakuru yizewe ahamya ko ibiganiro byagoranye ahubwo ibya Ayra Starr byongera kujya ku murongo.

Nubwo inkuru z’aba bahanzikazi bakomeye muri Nigeria twazihurije mu nkuru imwe, ntabwo bari batumiwe mu gitaramo kimwe kuko buri wese yaganirijwe ukwe.

Amakuru mashya avuga ko Tems atagitaramiye i Kigali mu Ukwakira 2024 nk’uko byari bimaze iminsi bivugwa, icyakora agahamya ko Ayra Starr we byasubiye mu mujyo bityo akaba ategerejwe kuhataramira mu Ugushyingo 2024.

Amakuru yizewe IGIHE yabonye ni uko nyuma yo kutumvikana n’abashakaga kumutumira i Kigali kubera amafaranga nkuko twanabigarutseho mu nkuru yacu iheruka, umuterankunga w’igitaramo cyagombaga gutumirwamo Ayra Starr yafashe icyemezo cy’uko yayuzuza ariko akazitabira.

Byitezwe ko Ayra Starr azataramira i Kigali mu gihe ibya Tems byo byongeye gusubira mu biganiro ngo harebwe ko yazahataramira umwaka utaha.

Ayra Starr utegerejwe mu gitaramo i Kigali, ni umwe mu bahanzikazi bagezweho muri Afurika no ku Isi muri rusange binyuze mu ndirimbo ze nka Rush, Commas, Bloody Sammaritan, Sability n’izindi nyinshi.

Uyu muhanzikazi azaba ataramira i Kigali nyuma yo gukorera ibitaramo bine muri Australia na bitatu muri Nouvelle-Zélande aho ari kuzenguruka amenyekanisha album ye ya kabiri yise ‘The year I turned 21’.

Ibya Tems wavugwaga gutaramira i Kigali byasubiye irudubi
Ayra Starr ategerejwe gutaramira i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .