Ibya Kanye West na Kim Kardashian bikomeje kuba agatereranzamba

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 Kanama 2020 saa 12:33
Yasuwe :
0 0

Urugo rwa Kanye West na Kim Kardashian rumaze igihe rurimo urunturuntu, bitewe n’amagambo uyu mugabo yatangaje ubwo yatangiraga urugendo rwo kwiyamamariza kuba Perezida wa Amerika mu matora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka.

Kanye West ubwo yatangiraga ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 19 Nyakanga 2020 mu Mujyi wa Charleston muri Leta ya South Carolina yatangaje amagambo yavugishije benshi.

Muri aya magambo hari aho yavuze ati ‘ababyeyi banjye bari bagiye gukuramo inda yanjye, papa yarabishakaga, mama arokora ubuzima bwanjye’.

Yanashyize hanze amabanga y’urugo rwe n’umugore we Kim Kadashian avuga ko bari bagiye gukuramo inda y’umukobwa wabo mukuru witwa North West, ubu ufite imyaka irindwi.

Yongeye kwandika kuri Twitter ku wa Kabiri tariki 21 Nyakanga 2020 agaragaza ko amaze igihe kingana n’imyaka ibiri ashaka gutandukana n’umugore we kubera ko yamuciye inyuma ku muraperi mugenzi we Meek Mill.

Icyo gihe hari naho yaserereje nyirabukwe Kristen Mary Jenner amugereranya na Perezida Kim Jong Un; ibintu bikomeza kuba ibibazo.

Nyuma, Kim Kardashian yatangaje ko umugabo we yakunze kurwara mu mutwe indwara izwi nka Bipolar disorder.

Mu rugo rw’aba bombi harimo urunturuntu ndetse hari amakuru avuga bamaze umwaka urenga bataba mu nzu imwe.

People izwiho gutangaza inkuru zihariye ku myidagaduro yavuze ko ifite amakuru yakuye mu bantu ba hafi b’umuryango wa Kanye na Kim avuga ko n’ubwo urugo rwabo rurimo ibibazo, Kim atifuza gutandukana n’umugabo uko byagenda kose.

Kiti ati “Kim Kardashian aracyatekereza gutandukana n’umugabo we nk’ikintu kizaza nyuma y’iy’ibindi byose. Nyuma y’uko Kim Kardashian avuye muri Wyoming kumureba, we n’umugabo bakomeje kuvugana cyane [...] Mbere yo gufata urugendo ngo ajye kumureba yumvaga bagomba gutandukana ariko Kanye yaje gucisha make amwizeza ibintu bimwe na bimwe. Aratekereza gutandukana nk’umwanzuro wa nyuma.”

Arongera ati “Kanye West yasabye umugore we ko bafata urugendo n’umuryango wose undi arabyemera. Kim ashaka gukora buri kimwe cyatuma umubano wabo wongera kuba mwiza gusa biracyakomeye kuko ashaka ko umugabo avurwa undi ntabikozwe. Umugore aracyagerageza ku bw’abana bafitanye.”

Ngo Kim ajya muri Wyoming, aho umugabo we amaze iminsi ari yari agiye kumubwira ko agiye kwaka gatanya ariko nyuma akaza kwisubiraho. Kim Kardashian n’abana be n’umugabo bamaze igihe baba i Los Angeles, mu gihe Kanye West we ari mu nzu yabo ifite agaciro ka miliyoni 14 z’Amadolari mu Mujyi wa Wyoming.

Ngo umuryango wose wababajwe nibyo Kanye West aherutse gutangaza ndetse wifuza yabona ubufasha akavurwa.

Umuntu wa hafi mu muryango wa Kim Kardashian yabwiye People ko Kim Kardashian atekereza gutandukana n’umugabo we ariko akaba ariwe ugumana abana bafitanye.

Ati “Ikintu cya nyuma ashaka ni ugutandukana n’umugabo we ariko akajyana abana. Arabizi ko nta kibazo cy’amafaranga azagira ikimuraje ishinga ni abana. Aratekereza kwaka gatanya gusa ntawe uzi niba azasinya impapuro.”

Kanye aherutse kwandika kuri Twitter asaba imbabazi umugore we, kuba yarashyize hanze amabanga atari ngombwa kumenywa na buri wese.

Kim Kardashian aratekereza gutandukana na Kanye West mu gihe yaba akomeje kumunaniza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .