Umwe mu baganiriye n’ikinyamakuru In Touch, uri mu bazi byinshi kuri uru rugo yagize ati “Byararangiye”.
Ben Affleck na Jennifer Lopez bamaze ibyumweru buri wese aba ukwe. Ben Affleck ntabwo yitabiriye Met Gala yabaye ku wa 6 Gicurasi 2024 mu gihe uyu mugore we yari yabukereye.
Affleck we yirengagije ko ari n’umwe mu bayobozi bategura ibi birori. Uyu mugabo yavuze ko impamvu atitabiriye ari uko yari mu ifatwa ry’amashusho ya filime nshya yiswe “The Accountant 2’’ izajya hanze vuba azagaragaramo.
Abantu ba hafi b’uyu mugabo bavuga ko atari ko biri.
Umwe ati “Ben ari kwita ku kazi ke ndetse n’abana ubu. Ubu bari gushaka uko bagurisha inzu y’inzozi zabo bamaze imyaka ibiri bashakisha. Ntabwo bazarekera gukudana ariko ntabwo Lopez yabasha kumuyobora ndetse na Ben ntabwo yabasha guhindura uyu mugore. Nta bundi buryo uretse kubirangiza.’’
Aba bombi bamaze iminsi buri wese yarafashe inzira ye, Jennifer Lopez ashaka gukomeza kuvugwa mu itangazamakuru mu gihe uyu mugabo we yahisemo kwicecekera.
Hari andi makuru avuga ko aho urukundo rwabo ruhagaze ubu ari uko bari gushaka gatanya mu maguru mashya.
Bwa mbere Affleck yambitse impeta y’urukundo Jennifer Lopez mu 2002 ndetse icyo gihe mu itangazamakuru couple yabo yari yariswe “Bennifer”. Iby’urukundo rwabo byaje gusa nk’ibihosha mu 2003 ubwo basubikaga ubukwe bwabo. Mu 2004 baje gutandukana.
Kuva muri Gicurasi 2021, mu itangazamakuru ryo muri Amerika hatangiye gusakazwa inkuru y’uko Ben Affleck yasubiranye na Jennifer Lopez bari bamaze imyaka 17 batandukanye abantu bamwe bagwa mu kantu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!