Ubusanzwe byari byitezwe ko Diamond agera i Kigali mu gitondo cyo ku wa 22 Ukuboza 2022 akagira umwanya wo gukora ibikorwa bitandukanye yemeranyije n’abamutumiye, icyakora mu buryo butunguranye biza gutangazwa ko uyu muhanzi ahagera ku mugoroba w’uwo munsi.
Umwe mu bakozi ba East Gold waganiriye na IGIHE yavuze ko Diamond agera i Kigali saa kumi n’imwe z’umugoroba wo ku wa 22 Ukuboza 2022 cyane ko yari afite ibirori agomba kugaragaramo byo gusabana n’abakunzi be.
Isaha yavuzwe igeze abanyamakuru bake b’imyidagaduro berekeje ku kibuga cy’indege icyakora waganira n’abakozi baho bakakubwira ko nta gahunda y’indege ya Diamond ihari.
Gukererwa kugera i Kigali k’uyu muhanzi byakwangiza byinshi birimo kuba ibirori yari yateguriwe byo gusabana n’abakunzi be ahitwa Romantic Garden ku Gisozi byasubikwa.
Ikindi cyari cyabanje gukurura impaka ku wa 21 Ukuboza 2022 ni uburyo akabari kemerewe kwakira ‘After party’ y’iki gitaramo kamamaje ko uyu muhanzi azitabira ibirori byo kugataha (kugafungura ku mugaragaro) bigahita byamaganirwa kure.
Bivugwa ko ibi byaturutse ku kuba ba nyirako bari bazi neza ko icyo bemerewe ari ‘After party’ barangiza bakabyita ibirori byo gutaha aka kabari ku mugaragaro, ibintu bivugwa ko bitashimishije uyu muhanzi n’abareberera inyungu ze.
Nyuma y’ibi byose hari kwibazwa niba koko uyu muhanzi yitabira igitaramo cya ‘One people concert’ yatumiwemo ku wa 23 Ukuboza 2022 muri BK Arena.
Nubwo ibyo kuza mu Rwanda k’uyu muhanzi bikigorana, amatike yo kwinjira muri iki gitaramo akomeje kugurishwa aho kugeza ubu ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo ari 5000 Frw mu myanya isanzwe, abifuza kwicara mu myanya y’icyubahiro ya VVIP ni 30.000 Frw na 15,000 Frw muri VIP, hasi ahegereye urubyiniro ni 10,000Frw, naho ahasanzwe ni 5000 Frw.
Ku bazagurira amatike ku muryango ku munsi w’igitaramo, VVIP izaba ari 40,000 Frw, VIP ni 25,000 Frw, mu myanya yegereye urubyiniro ni 20,000 Frw, mu myanya isanzwe ni 15,000 Frw.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!