Uyu muhanzikazi wari umaze iminsi mu biganiro n’imwe muri sosiyete zisanzwe zitegura ibitaramo bikomeye mu Rwanda yaje kunaniranwa na yo bapfuye amafaranga.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko Ayra Starr ubwo aherutse kuganira n’abifuzaga kumutumira i Kigali mu gitaramo cyagombaga kuba mu Ugushyingo 2024 byarangiye bidakunze kuko amafaranga yashakaga n’ibyagombaga kumugendaho bitari bihuye n’ingengo y’imari bari bafite.
Bivugwa ko kugira ngo Ayra Starr ataramire i Kigali byasabaga ko yishyurwa ibihumbi 150$ ni ukuvuga arenga miliyoni 200Frw.
Uretse aya mafaranga yasabaga kugira ngo abashe gutaramira i Kigali, Ayra Starr yasabaga ko yagera i Kigali ari kumwe n’itsinda ry’abantu byibuza 18.
Uretse amatike y’indege, abagombaga gutumira Ayra Starr babitekerejeho basanga bishobora gutwara ari hagati y’ibihumbi 250-300$ ni ukuvuga arenga miliyoni 300-400Frw.
Ibi biciro bihanitse byatumye abagombaga gutumira Ayra Starr bisubiraho basubira kuri lisite y’abandi bahanzi b’ibyamamare muri Afurika ariko badahanze kugeza kuri urwo rwego.
Si ubwa mbere uyu muhanzikazi avuzwe i Kigali, kuko mu 2023 ubwo ubuyobozi bwa 1:55AM Ltd bwaherukaga muri Nigeria bwari bwemeje ko bashobora kumutimira ariko birangira amaso aheze mu kirere ku bakunzi be.
Ayra Starr ni umwe mu bahanzikazi bagezweho muri Afurika no ku Isi muri rusange binyuze mu ndirimbo ze nka Rush, Commas,Bloody Sammaritan,Sability n’izindi nyinshi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!