Uyu musore yabitangaje mu butumwa burebure yashyize kuri Instagram, ahashyirwa ubutumwa bumara amasaha 24 gusa. Aho yanditse agaragaza ko nta kindi cyamutandukanyije n’uwari umukunzi we bateganyaga kurushinga, ahubwo imiryango itashimye umubano wabo.
Ati “Nk’umugabo niyumvisemo ko ari byiza kubamenyesha ko urukundo rwanjye na Laura rwageze ku ndunduro. Imiryango yacu ntabwo yemeye umubano wacu ndetse twanzuye ko buri wese aca inzira ye, tugashaka abandi bakunzi.’’
Yakomeje avuga ko we na Laura bazakomeza kuba inshuti za hafi, yihanganisha abantu bishimiye ‘couple’ yabo barababazwa n’amakuru y’uko batandukanye.
Yakurikijeho ubundi butumwa agira ati ati “Nzagukumbura.”
Iby’urukundo rwa Nikuze n’uyu musore byatangiye kuvugwa muri Kamena uyu mwaka aho bombi, bakundaga kugaragara basohokanye mu tubari dutandukanye i Kigali. Byashimangiwe na Nikuze mu mpera za Kanama uyu mwaka.
Triqa Blu ni umuhanzi wo muri Nigeria ariko usanzwe atuye mu Bwongereza. Mu minsi yashize ari mu Rwanda aho ari kumenyekanisha ibikorwa bye. Uyu muhanzi asanzwe akorana na Deealoh Entertainment yo muri Nigeria, sosiyete inaherutse gusinyisha Kivumbi King.
Musanase Laura wamamaye muri filime Citymaid amaze igihe ashyize ku ruhande ibyo gukina sinema. Yahise yinjira mu byo gutegura ibitaramo mu tubari n’utubyiniro tugezweho muri Kigali.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!