Iby’umunsi Prince yakangishije Michael Jackson kumwica

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 Mata 2020 saa 11:10
Yasuwe :
0 0

Abakunzi b’umuziki w’injyana ya Pop bazi neza Michael Jackson na Prince Rogers Nelson. Aba bombi ni bamwe mu bari ku ruhembe rw’umuziki ku Isi yose ndetse bafite ibigwi bibukirwaho byinshi.

Michael Jackson na Prince Rogers Nelson bigeze bagirana amahari akomeye kugeza ubwo umwe abwiye undi ko azamwica.

Producer Trumpeter Quincy Jones wakoranaga na Michael Jackson, muri Mutarama 2018 yabwiye Gentlemen’s Quarterly [GQ] Magazine ko ku wa 20 Kanama 1983 aba bombi bahuriye mu gitaramo cyakuruye amakimbirane yatumye Prince abwira Michael Jackson ko azamwica.

Ati “Nyuma yo gutegereza, Prince yagiye ku rubyiniro, afata gitari ye, acuranga gake, akuramo ishati. Akora ibintu by’ubugoryi ku ndangururamajwi, abyinaho gato ahita yijugunya mu bafana.”

Icyo gihe, Prince ngo yatewe ikimwaro no kutitwara neza ku rubyiniro ‘abwira Michael Jackson ko azamwica naramuka yeretse amafoto y’icyo gitaramo umuntu n’umwe’.

Prince Rogers Nelson, Umunyamerika wari umwanditsi, producer, umubyinnyi, umukinnyi wa filime yari agiye kubishyira mu bikorwa kuko yategerereje muri Limousine ye agerageza gukura ku ngoma Michael Jackson wari warataziriwe umwami wa Pop, mushiki we La Toya na nyina.

Quincy Jones yatangaje ko Michael Jackson ariwe watumye ahishura ibi bintu byari bitazwi na benshi.

Michael Jackson yitabye Imana mu 2009 ubwo yari afite imyaka 50 mu gihe Prince we yitabye Imana mu 2016 afite imyaka 57. Bombi bari mu gisekuru kimwe cyane ko bavutse mu mwaka umwe wo mu 1958, umwe muri Kamena undi muri Kanama.

Michael Jackson yakanyujijeho ku bakunzi b’umuziki

Prince ni umwe mu bahanzi bari bakunzwe cyane

Imibyinire ya Michael Jackson yatumye agira igikundiro gihambaye
Prince wakanyujijeho mu myaka yo hambere yigeze akangisha Michael Jackson kumwica

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .