Uyu ni David Bayingana uri mu bashinze B&B Kigali Fm iri muri radiyo zikunzwe cyane mu Rwanda. Ntabwo ariko ari ho yahereye umwuga we, kuko yawutangiriye i Butare muri Kaminuza y’u Rwanda, aza kuwukomereza mu Mujyi wa Kigali ku maradiyo atandukanye ari na ho yaje kwamamarira cyane.
Uyu mugabo wabaye kimenyabose, yinjiye ku mwuga w’itangazamakuru mu 2005. Icyo gihe yandikaga ku binyamakuru nka The New Times, bitewe n’uko yumvaga azaba umwanditsi ukomeye ariko nyuma abitera umugongo.
Ubwo yari mu gitaramo cy’urwenya cya Gen Z Comedy, cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, Bayingana yagarutse ku rugendo rwe kuva mu myaka 20 ishize akora umwuga w’itangazamakuru wanaje kumuhira.
Ikinyarwanda yacyigiye mu buhungiro
Bayingana yavuze ko Ikinyarwanda avuga adategwa ubu agikesha umuryango we cyane cyane se wabatoje kukivuga kenshi igihe bari bari mu buhungiro.
Ati “Nabaga ahitwa Kampala nigiraga ahitwa Saint Kizito Primary School. Aho nta Kinyarwanda twigaga, byari Ikigande n’Icyongereza. Ikinyarwanda ngikesha umuryango wanjye, ndabashima cyane.”
Bayingana yavuze ko ubwo yageraga mu Rwanda, hari bagenzi be bayobotse ishuri ryo kwiga Ikinyarwanda mu gihe we yari yaratangiye kugikoresha mu kazi.
Ati “Nzahora nshimira data utakiriho kuko yafashe ingwa aratubwira ngo ibyongereza byanyu n’ibigande bijye bihama aho hanze, iwanjye bavuga Ikinyarwanda. Mujye mudushimira ababyeyi ba kera kuko ntabwo uba uzi ingaruka bizakugiraho. Kuko abenshi twazanye Ikinyarwanda bacyize imirimo yaramaze gutangwa.”
Ubwo yigaga muri Kaminuza y’u Rwanda, Bayingana yabaye komiseri wa siporo, ariko anatanga ibitekerezo ku bijyanye n’imyidagaduro.
Yavuze ko icyo gihe kureba filime byari 50 Frw. Abanyeshuri bamanikaga ibyapa bigaragaza izerekanwa, abashaka kuzireba bakishyura ayo mafaranga.
Ati “Icyo gihe nabikuyeho mbishyira ku 100 Frw. Umuntu wa mbere wansabye kubihindura ni Alex Muyoboke. Yajyaga muri Uganda agiye kuzana CD. N’abahanzi bazaga kuririmba muri Kaminuza y’u Rwanda. Kubareba byari 500 Frw na byo mbikuraho mbishyira kuri 1000 Frw na 2000 Frw muri VIP.”

Abajijwe uko yisanze yiga Amategeko yavuze ko yashakaga kwiga ibijyanye n’ububanyi n’amahanga n’itumanaho, asanga bitaba muri Kaminuza y’u Rwanda, bituma yiga Amategeko.
Ati “Ndavuga nti aho kurwana n’imibare, narwana n’ururimi. Nahisemo kwiga amategeko. Ntabwo nifuzaga gukora amategeko, gusa yandinze byinshi.”
Bayingana mu rugendo rwo gufasha abahanzi…
Uyu mugabo yavuze ko nubwo yakundaga cyane imikino, mu 2009 yatangiye urugendo rwo gufasha abahanzi ahereye kuri Riderman, ndetse aba umwe mu bagize uruhare mu guhitamo izina ‘Inshuti z’Ikirere’.
Iryo zina ryari rishingiye ku nshuti zari zirimo K8 Kavuyo, Riderman, The Ben, Lil Ngabo na Tom Close. Ni bo bari inshuti z’ikirekire, ni na ryo tsinda ryari riri aho risa n’irikomeye mbere gato y’uko na Tuff Gang igira imbaraga.
Ati “Njyewe na Alex Muyoboke twabafashaga mu bintu byabo, buri wese yakoraga ibye ariko bagahurira mu Nshuti z’Ikirere.”
Abandi bahanzi yafashije ari ko mu mwuga w’itangazamakuru barimo Platini yakiniye indirimbo bwa mbere na Buravan yumvanye ubuhanga agahitamo kumuhuza na Jean Mukasa washinze New Level na Meddy Saleh abasaba ko bamufasha.
Bayingana yanavuze ko yabaye DJ igihe kinini, ndetse ngo yanyuze mu ishuri rya Dj Bisoso ari naho yakuye ubumenyi bujyanye no kuvanga imiziki.
Icyo gihe Bayingana yiganye n’abarimo Dj Anitha Pendo, Dj Mupenzi, Dj Marnaud n’abandi.
David Bayingana yakoranye cyane na Alex Muyoboke ubwo bateguraga igitaramo cyo kumurika Album ya mbere ya Tom Close.
Icyo gihe yatangaga ibitekerezo by’uko ibintu byakorwa, ariko akanakurikiranira hafi ibijyanye no kubishyira mu bikorwa, ashimangira ko mu rugendo rwe yakoranye cyane n’abahanzi barimo Tom Close, The Ben, Meddy n’abandi.
Bayingana yishimira ko hari abanyamakuru yaciriye inzira bisanga muri uyu mwuga, ndetse n’uyu munsi iyo abumvise aterwa ishema na bo.
Yanavuze ko mu rugendo rwe hari igihe yacitse intege, ariko kubera gukunda ibyo akora bituma abishyiraho umutima ku buryo byatangiye kumuha umusaruro ufatika.
Bwa mbere ayobora ibirori birimo Perezida Kagame yataye ibaba…
Bayingana uzwi cyane mu kuyobora ibirori bitandukanye mu Rwanda, agaragara no muri ‘Tour du Rwanda’, ‘BAL’, ibya Volleyball’ n’ibindi.
Yavuze ko bwa mbere ayobora ibirori byarimo Perezida Paul Kagame mu 2016, yari yahuye n’abayobozi b’ingaga za Siporo, ariko ku bw’amahirwe make ntiyitwaye neza kuko yari yumvaga afite ubwoba.
Ati “Barambwiye bati ugiye kuyobora ibirori, ariko ntabwo nari nzi icyo bita ‘Protocol’ uko abayobozi bakurikirana. Njye navuze Perezida Kagame, ubundi ndangije ntangira kureba minisitiri nzi nkaba ari we mvuga [...] uba ufite ubwoba.”
Igitekerezo cyo gushinga ‘B&B FM’...
Bayingana yavuze ko atabona amagambo meza yo gusobanura uburyo Bagirishya Jean de Dieu (Jado Castar) ari umuvandimwe we kubera ko bahuje ibitekerezo n’ubuzima.
Ati“Twabaye umwe. Ni umuntu ukomeye mu buzima cyane.”
Bajya gushinga radiyo, Bayingana yavuze ko gushaka izina byabaye ikibazo gikomeye ariko nyuma bakaza gusanga bakwiriye kuryitirira amazina yabo.
Ati “Izina ni na we warizanye, arambwira ati njye ndashaka ko yitwa ‘B&B’ mbanza kubyanga, arambwira ati ‘Wowe witwa Bayingana njye nitwa Bagirishya’, ni uko twayishinze.”
Yatangaje ko yamenyanye na Castar bigana muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse nyuma akaza kumugira inama yo kuva i Butare akerekeza i Kigali kuri Radio 10.
Mu yabajijwe harimo icy’umukobwa witwa Nadia Umutesi witabiriye Miss Rwanda ya 2017, ndetse byavuzwe kenshi ko bakundana.
Bayingana ati “Nanjye ndakunda nk’abandi, ubwo ndamukunda cyane.”


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!