00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iby’abaririmbyi be baserutse nk’Aba-Islam n’umukobwa byavuzwe ko babyaranye… Israel Mbonyi yavuze (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 26 December 2024 saa 11:03
Yasuwe :

Nyuma yo gukora igitaramo cy’amateka cyasize abaye umuhanzi wa mbere mu Rwanda wujuje BK Arena amatike y’imyanya irenga ibihumbi 10 yicarwamo yose agashira ku isoko, Israel Mbonyi yagize umwanya wo kuganira n’itangazamakuru.

Ni ikiganiro cyabereye muri BK Arena mu ijoro ryo ku wa 25-26 Ukuboza 2024 nyuma y’igitaramo Israel Mbonyi yakoreye muri BK Arena.

Cyibanze ku migendekere y’igitaramo aho abanyamakuru bifuzaga kumva uko yiyumva nyuma yo gukora ‘Icyambu Live Concert3’ ndetse kikitabirwa ku rwego rwo hejuru.

Muri iki kiganiro, Israel Mbonyi yavuze ko yishimiye uko igitaramo cyagenze, ahamya ko byari ubunararibonye budasanzwe kuzuza BK Arena abarenga ibihumbi 10.

Uyu muhanzi yavuze ko atangira iki gitaramo yari afite ubwoba ariko uko imyiteguro yagendaga, akabona uburyo abantu bamushyigikiye, bwagiye bushira.

Mbonyi utigeze aca ku ruhande, yavuze ko ubwo igitaramo cyari gitangiye, yahuye n’ikibazo cy’ijwi kubera imyiteguro yari amazemo iminsi ariko ashimira Imana n’abakunzi be bamubaye hafi ntibatume hari icyangirika.

Ati “Ndashimira Imana, niba mwabibonye ijwi ryanjye ryagize ikibazo tugitangira kubera imyiteguro twari tumazemo iminsi, ariko ndashima Imana ku bakunzi bacu twahise dukomeza igitaramo ntacyapfuye.”

Ku kijyanye n’imyenda ikunze kwambarwa n’aba-Islam abacuranzi be baserukanye ku rubyiniro, Israel Mbonyi yabihakanye ahamya ko iriya atari iy’idini ahubwo abantu bakunze kubihuza ariko atari ukuri.

Ati “Iriya myenda ntabwo ari iy’aba-Islam, iriya ni imyambaro y’abantu batuye mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati, ni uko babihuza n’uko benshi bayambara ari Aba-Islam ariko umuntu wese yayambara nta kibazo. Twashakaga ibintu byiza kandi bitandukanye n’ibisanzwe bimenyerewe kandi byari byiza. Ntaho bihuriye na Islam rwose.”

Ku rundi ruhande abanyamakuru bamubajije aho ageze umushinga w’indirimbo ye na The Ben wari wanitabiriye iki gitaramo cyabereye muri BK Arena.

Mu magambo ye, Israel Mbonyi yagize ati “The Ben ni inshuti yanjye na mbere y’uko dukorana indirimbo kuko twahujwe n’uko umubyeyi we akunda indirimbo zanjye bituma tuba abavandimwe, ndamushimira ko yanyitabye mu gitaramo cyanjye, ni uko nzaba ndi muri Kenya nanjye nakitabiriye icye nkamushyigikira rwose.”

Ku kijyanye n’indirimbo bakoranye, Israel Mbonyi yavuze ko yahagaritswe n’uko bifuza gukora indirimbo ishobora kumenyekana mu Rwanda no hanze yarwo.

Ati “Ku bijyanye n’indirimbo yacu, The Ben yambwiye ikintu numva ni cyo, twakoranye indirimbo nziza rwose ariko aranyicaza arambwira ngo dukeneye gukora indirimbo yamenyekana hano no hanze y’u Rwanda bituma dufatamo akanya ariko umushinga uracyahari rwose.”

Abanyamakuru banagize umwanya wo kumubaza ku bimaze iminsi bivugwa ko hari umugore babyaranye, undi yirinda kubyemeza cyangwa kubihakana icyakora ahamya ko ntacyo byigeze bimutwara kuko ari umuhanzi umaze gukura.

Ati “Maze gukura njye ntabwo nkiri umwana wo kurizwa n’akantu kose gatambutse [...] Igihe gisobanura ibintu byose, uko igihe kigenda ibintu birisobanura […] ibintu nka biriya ni iby’abana.”

Israel Mbonyi wigeze gutangaza ko yitegura kwandika igitabo mu 2017 yabajijwe aho cyaheze avuga ko yifuzaga kugisohora ariko aza gusanga byari ubumenyi buke kuko atakwihutira kugishyira hanze.

Ati “Kurindira nkagwiza ubwenge nkunguka ibindi bitekerezo nibaza ko ari bwo kizaba cyiza kurushaho kuko ubunararibonye maze kugira buruta ubwo nari mfite mu 2017 […] igitabo cyitwa ngo ‘Njye n’inanga yanjye’ uko ntinda kugisohora ni ko nunguka byinshi.”

Israel Mbonyi yaboneyeho kubwira umunyamakuru wari ubajije iki kibazo ko adateganya no kugisohora uyu mwaka ugiye kuza wa 2025, icyakora ahamya ko uzakurikiraho wa 2026 bwo ashobora kubirebaho.

Imyambaro y'abaririmbyi bafasha Israel Mbonyi yakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga
Mbonyi yamaze amasaha arenga ane ari kuririmbira abakunzi be
Israel Mbonyi yatanze Noheli ishyitse ku bakunzi be
Israel Mbonyi yavuze ko iyi myenda atari iy'Aba-Islam nk'uko benshi bakunze kubyita
Abantu barenga ibihumbi 10 bari bakoraniye muri BK Arena mu gitaramo cya Israel Mbonyi
The Ben yari yasohokanye n'umubyeyi we mu gitaramo cya Israel Mbonyi
BK Arena yari yakubise yuzuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .