Iburengerazuba n’Amajyepfo: Abagera ku 130 bahataniye kwinjira mu Itorero ry’Igihugu “Urukerereza”

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 22 Ukwakira 2019 saa 04:46
Yasuwe :
0 0

Ababyinnyi beza kurusha abandi baturutse mu matorero yose yo mu Rwanda batangiye gutoranywa ngo haboneke 100 bazinjizwa mu itorero ry’igihugu “Urukerereza”.

Urukerereza ni itorero ry’igihugu rihuriwemo n’abahiga abandi mu kugira impano yo kubyina Kinyarwanda. Aba bakunze guhagararira igihugu ahantu hatandukanye ndetse bakanatarama mu birori bitandukanye.

Minisiteri y’Umuco na Siporo yahereye mu ntara y’Amajyaruguru ihakura ababyinnyi 70 bahatanira kwinjira mu itorero Urukerereza.

Nyuma bakomereje mu ntara y’Iburengerazuba aho nanone bakuye ababyinnyi 70. Hakurikiyeho Intara y’Amajyepfo aho babonye abahatana 60.

Aya marushanwa ari kuba iminsi ibiri muri buri ntara y’u Rwanda, yatangiriye mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru tariki 16-17 Ukwakira 2019, hahatana ababyinnyi 70. Ku munsi wa mbere hahatanye 57 mu gihe ku munsi wa kabiri bari 13.

Ku wa 18-19 Ukwakira 2019 nibwo bari mu ntara y’Uburengerazuba mu karere ka Karongi.

Baza gukomereza mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Nyanza tariki 20-21 Ukwakira 2019, hatahiwe Intara y’Iburasirazuba tariki 22-23 Ukwakira 2019, aho amarushanwa azabera i Rwamagana.

Bazasoreza mu Mujyi wa Kigali tariki 24-25 Ukwakira 2019 muri Petit Stade i Remera.

Gusoza aya marushanwa biteganyijwe tariki 2-4 Ugushyingo 2019 muri Petit Stade i Remera ubwo hazaba hatoranywa abinjira mu itorero ry’igihugu.

Intore Masamba, Umutoza w’itorero ndangamuco ry’igihugu "Urukerereza" yabwiye IGIHE ko iki ari igikorwa bakora rimwe mu myaka ibiri.

Yavuze ko ababyinnyi baba basanzwe mu itorero Urukerereza nabo bemerewe kongera guhatana utsinze agahabwa amahirwe yo kujya mu itorero ry’Igihugu.

Yagize ati” Abafite impano bakwiye guhatana ari benshi, ni ishema ku mubyinnyi kuba yakwinjira mu itorero ry’igihugu. Uba umeze nk’umukinnyi wahamagawe mu ikipe y’igihugu. Ni amahirwe akomeye kuri buri wese ufite impano rero si igitekerezo cyiza kuyipfusha ubusa.”

Ibyiciro bihatanirwamo ni ukubyina, umuhamirizo w’intore n’abiyereka, kuririmba, abakaraza, abazi gucuranga inanga, icyembe, umuduri n’umwirongi.

Abazatsinda amarushanwa nibo bazahita binjizwa mu itorero Urukerereza ritozwa na Muyango, Mariya Yohana ndetse n’Intore Masamba.

Mu Ntara y'Uburengerazuba abitabiriye ni 70
I Nyanza ahatoranyirijwe abo mu Ntara y'Amajyepfo, abitabiriye ni 60
Abatoza b'Itorero Urukerereza nibo baba batanga amanota

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza