Nzayisenga Sophie, umukobwa wa Kirusu Thomas bakaba abakirigitanga bakomeye mu mateka y’umuziki w’u Rwanda, amaze amezi make cyane yinjiye muri iri tsinda rya ‘Shauku Band’.
Nyuma yo guhurira muri Shauku ya Afrika bagakora itsinda ry’abacuranzi rigizwe n’uyu mubyeyi ndetse na benshi mu banyeshuri bize umuziki ku Nyundo, buri wese yibazaga uko aba bakiri bato babasha guhuza n’abakuze nka Nzayisenga.
Ubwo twabasuraga aho bitoreza, Nzayisenga yabwiye IGIHE ko yishimiye gukorana n’aba basore n’inkumi bakiri bato kuko buri wese muri bo afite ibyo yungura abandi.
Nzayisenga avuga ku mubano we n’uru rubyiruko rurimo n’umuhungu we bahuriye muri Shauku Band, yagize ati “Kwifatanya n’abakiri bato ni ukugwiza imbaraga, ndi gushaka abamfata amaboko, icya kabiri ni ukungurana ubumenyi.”
Avuga ku muhungu we baririmbana, Nzayisenga yagize ati “Kwibyara bitera umubyeyi ineza kandi bavuga ko mwene samusure avukana isunzu. Nanjye rero biranshimisha rwose gucurangana n’umusore wanjye nubwo guhurira muri iri tsinda byabaye nk’ibyadutunguye.”
Gukorana n’iri tsinda ry’abacuranzi ngo si ibintu byagoye Nzayisenga kuko n’ubusanzwe yakunze gukora n’andi matsinda akomeye.
Guhuza imbaraga n’uru rubyiruko byatumye habaho guhuza umuziki gakondo n’umuziki ugezweho bigakora umuziki mwiza.
Uyu mubyeyi ahamya ko hari byinshi amaze kungukira kuri uru rubyiruko bacurangana rwaranize umuziki mu ishuri rya muzika rya Nyundo.
Benshi muri uru rubyiruko rucurangana na Sophie Nzayisenga babwiye IGIHE ko bishimiye guhura n’uyu mubyeyi kuko bamwigiraho byinshi.
Bavuze ko bamwigiraho gukora umuziki mwiza wa gakondo, ubunararibonye bwe ndetse n’imyitwarire ishobora gutuma umuhanzi aramba mu kibuga kandi akunzwe.
Uru rubyiruko rucurangana na Nzayisenga rumushimira ko ababera umubyeyi n’inshuti bityo bikoroshya umubano wabo ndetse no gukorana bikoroha.
Nkomeza Alex uyoboye iri tsinda ry’abacuranzi, yavuze ko ntako bisa gucurangana n’umubyeyi Sophie Nzayisenga ati”Kubana na we tumwigiraho ikinyabupfura n’imyitwarire, afite ubunararibonye mu muziki gakondo bityo bikaba iby’agaciro kuko abigisha byinshi kuri uyu muziki.”
Kugeza ubu Shauku Band ifite indirimbo bise ‘Jolie’ baherutse no gukorera amashusho yasohotse mu minsi ishize. Si iyi ndirimbo gusa kuko bavuze ko bafite Album y’indirimbo 12 barangije gukora biteguye gusohora.
‘Shauku Band’ yiganjemo abasore n’inkumi bize umuziki mu ishuri rya Muzika rya Nyundo. Barimo Umuyobozi w’iri tsinda unacuranga piano Nkomeza Alex; Aimable Iradukunda ucuranga ingoma, Izerimana Gad ucuranga guitar (bass), Niyobyiringiro Elam ucuranga gitari akaba n’umuririmbyi.
Harimo kandi Imanizabayo Lydia uririmba muri iri tsinda, Ndushabandi David ucuranga Saxophone, Akayezu Patient ucuranga inanga akaba n’umuririmbyi [ni umuhungu wa Nzayisenga].






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!