Ibitekerezo by’abakobwa ba Miss Career Africa ku Munsi w’Ubwigenge bwa Afurika

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 27 Gicurasi 2020 saa 11:24
Yasuwe :
0 0

Abakobwa batandukanye barimo abatwaye amakamba muri Miss Career Africa umwaka ushize ndetse n’abari guhatana uyu mwaka bagaragaje ibyiyumviro bafite ku Mugabane wa Afurika, bisembuwe n’umunsi washyizweho wo kuwizihiza.

Buri tariki ya 25 Gicurasi, Umugabane wa Afurika wizihiza umunsi wo kwibohora kwa Afurika; wizihizwa n’ibihugu bya Afurika no ku Isi yose aho abakomoka kuri uyu mugabane batuye.

Abakobwa batandukanye bari mu bitabiriye irushanwa rya Miss Career Africa n’ubwo bose bavutse mu myaka mike ishize bagaragaje uko babona Afurika nk’urubyiruko rw’ejo hazaza h’uyu mugabane.

Mu nterekezo za Yvette Mukamwiza wegukanye ikamba rya Miss Career Eastern Africa 2019, yavuze mu ijwi ry’abagore agaragaza ko bakwiye kwitwararika mu buryo bune bw’ingenzi cyane cyane no muri ibi bihe bitoroshye byo kwirinda Coronavirus.

Ati “Nkatwe abagore ba Afurika tugomba kwitwararika mu buryo bune bw’ingenzi burimo gusakaza urukundo, kwirinda ubunebwe, gushyira hamwe no gukurikiza amabwiriza ya Leta mu kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19.”

Nelisiwe Ntuli uri mu bataniye ikamba rya Miss Career Africa 2020, uri mu bahagarariye Afurika y’Amajyepfo we yavuze ko ashyize imbere gutanga umusanzu mu gucecesha intwaro.

Ati “Nshyize imbere ubuvugizi bwanjye, mvuganira uburyo bwose bwacecekesha intwaro. Aho kuzamura intwaro duhangana, nshishikarije buri wese guhuza ibiganza mu kubaka Afurika no kugira Isi nziza. Tuzi twese ko inzira yo kubaka amahoro, inyura mu kurangiza amakimbirane. Ni ugushyira hamwe nk’abanyafrica, tukagira umugabane wacu ahantu heza ho gutura.”

Shifotoka Esther, Umunya-Namibia uri mu bari guhatanira ikamba rya Miss Career Africa 2020, yavuze ko yifuza Afurika irangwa n’amahoro n’umunezero kuri bose.

Ati “Kwishimira Afurika ni igice cy’ubuzima bwanjye kuva nkivuka. Indirimbo z’umuco wacu ni ubwiza bugaragara n’ubukungu bw’umugabane wacu. Tekereza, izuba ryiza rirasa, rihuza amabara abereye ijisho iyo rirasiye umugabane wacu, amajwi meza y’inyoni ziririmba mu biti na ka kajwi k’imigezi itemba, tekereza abakobwa beza baririmba banabyina bizihiwe, mu njyana gakondo n’ingoma za Kinyafurika.”

“Banyafurika mwese, mureke dukaze umurego, twongere tugarure rya jwi ryiza dukunda rya Afurika , rigizwe n’amahoro, umutekano, ubumwe ndetse cyane cyane urukundo.”

Hassanat Raji wo muri Nigeria uri mu bakobwa bahataniye Miss Career Africa 2020 ahagarariye u Burengerazuba bwa Afurika yavuze ko urubyiruko arirwo rukwiye gufata iya mbere mu iterambere ry’umugabane.

Ati “Mu buryo bwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wa Afurika, nkatwe urubyiruko tugomba kumenya ko iterambere ry’umugabane wacu rishingiye kuri twe.”

Abandi barimo Rutendo Maphosa Victoria wo muri Zimbabwe uri mu bari guhatana mu 2020 yavuze ko umuco ariwo karango ka Afurika.

Ati “Si ku bw’amavuko n’amaraso ahubwo kubera ubwiza karemano, nterwa ishema no kuba Umunyafurika. Ku bwanjye, kuba Umunyafurika bivuze guhitamo kwishimira uruhu rwacu rwiza. Ntitugaterwe isoni no kuvuga indimi zacu, kubyina injyana zacu, kuririmba, kurya ibiryo byacu ndetse no kugira inzozi za kinyafurika.”

Afurika ishushanywa nk’umugabane uhoramo amakimbirane n’intambara, inzara n’ibindi biyizahaza. Abantu benshi bakunze kurohama mu Nyanja bagiye gushaka ubuzima hanze y’uyu mugabane.

Irushanwa rya Miss Career Africa ritegurirwa mu Rwanda n’Abanyarwanda. Ntirigamije guha imbaraga umwana w’umukobwa gusa ngo birangirire aho, ahubwo ni ukumuremamo amahirwe y’icyerekezo, guhabwa amahugurwa, uburyo bwo kwiga kaminuza, guhabwa ubushobozi n’ibindi.

Miss Career Africa ifite intumbero y’imyaka 30, aho byibura abakobwa 450 000 bazaba bamaze kuvamo ba rwiyemezamirimo bato, abahanga mu mirimo n’inganda zitandukanye muri Afurika.

Iri rushanwa muri uyu mwaka ryatangiye ku wa 19 Werurwe 2020. Rizanyura mu byerekezo byose bya Afurika maze risorezwe mu Rwanda.

Hassanat Raji wo muri Nigeria uri mu bakobwa bahataniye Miss Career Africa 2020 ahagarariye u Burengerazuba bwa Afurika
Mukamwiza Yvette wabaye Miss Career East Africa 2019 yavuze ko kuri we yifuza igitsinagore cyafatanya mu guteza imbere umugabane
Nelisiwe Ntuli ari mu bataniye ikamba rya Miss Career Africa 2020, yaserutse ahagarariye Afurika y’Amajyepfo
Shifotoka Esther yavuze ko yifuza Afurika irangwa n’amahoro n’umunezero kuri bose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .