00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitazibagirana mu gitaramo cy’amateka The Ben yakoreye muri BK Arena

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 2 January 2025 saa 07:22
Yasuwe :

Amateka yandikiwe i Kigali ubwo umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye mu muziki nka The Ben, yamurikaga album ye ya gatatu mu gitaramo yakoreye muri BK Arena.

Ni igitaramo cyatangije abantu umwaka, cyabaye ku wa 1 Mutarama 2025. Cyitabiriwe n’ibihumbi by’abantu ndetse amatike y’ibihumbi 5 Frw ndetse n’ibihumbi 10 Frw yashize rugikubita.

Ni igitaramo cyisangije kuba aricyo uyu muhanzi yamurikiyemo album ye ya gatatu, i Kigali kikagenda neza nyuma y’icyo yakoze mu myaka 15 ishize ubwo yamuririkaga album ye ya mbere yise ‘Amahirwe ya Mbere’ ntikigende neza kubera umuvundo.

Uwajya kunenga iki gitaramo The Ben yakoze yaba ameze nka wa wundi wabunze icyo anenga inka, akavuga ko ifite igicebe kinini! Kuko, yaba mu myiteguro y’uyu muhanzi, uko abahanzi bakurikiranye ku rubyiniro, uko itangazamakuru ryahawe rugari n’ibindi byose bijyanye na ‘Protocol’ biragoye kuba wabona icyo ujora!

IGIHE yakusanyije bimwe mu bihe by’ingenzi by’iki gitaramo, bitabizagirana mu muziki nyarwanda, ubwo The Ben yamurikaga ‘Plenty Love’.

Inzigo ya The Ben na Bruce Melodie yashyinguwe mu 2024?

Mu bihe bitandukanye The Ben na Bruce Melodie bagiye bavugwaho kutumvikana, ndetse havuzwe ko batajya imbizi.

Ibi byagiye bivugwa ku mbuga nkoranyambaga gusa no mu 2023, biza no kugaragazwa mu gitaramo The Ben yakoreye mu Burundi bikavugwa ko hari abantu bashyigikiye Bruce Melodie bagiye kucyica.

Bruce Melodie aheruka kuvuga ko nta bantu yagiye atuma ngo babangamire The Ben avuga ko n’abagiye babikora yitandukanije nabo. Uyu muhanzi yanavuze ko yatangiye umwaka mushya n’ingamba nshya ku buryo, umwaka wa 2025 agomba kuwutangira nta muntu bafitanye ikibazo.

Akaba yanaje guca impaka agaragara mu gitaramo cya The Ben.

Tuff Gangz itarimo Bulldogg!

Mu gitaramo cya The Ben hari hatumiwemo abahanzi batandukanye ndetse na Tuff Gangz bari muri abo. Aba basore batunguranye gusa baza ku rubyiniro ari batatu gusa.

Kuri uru rubyiniro hajeho Fireman, P-Fla na Green P baririmbana indirimbo ‘Kwicuma’ yamamaye cyane mu myaka yo hambere.

Ubwo baririmbaga iyi ndirimbo, herekanwe ifoto ya Jay Polly witabye Imana mu mwaka wa 2021. Gusa Bulldogg utagaragaye muri iki gitaramo na bagenzi yatumye bamwe bamwibazaho.

Bull Dogg yakunze kumvikana mu itangazamakuru agaragaza ko atishimiye uburyo indirimbo yakoranye na The Ben mu myaka itatu ishize itigeze isohoka ndetse bamwe bakeka ko ibyo ari byo yatumye ataza mu gitaramo cye.

Uyu muhanzi ntabwo aravuga icyatumye atitabira igitaramo cya The Ben nubwo bitabujije benshi gukomeza kubyibazaho.

Rema Namakula na Diamond ntibakandagiye mu gitaramo cya The Ben

The Ben ubwo yateguzaga iki gitaramo cye yise “New Year Groove concert’’ yamurikiyemo album ye nshya, yagiye yumvikana avuga ko abahanzi bakoranye na we barimo abo hanze y’u Rwanda bazitabira.

Gusa, ku munota wa nyuma haje kwitabira Otile Brown wo muri Kenya. Abandi yari yateguje barimo Umunya-Tanzania Diamond Platnumz ndetse n’Umugandekazi Rema Namakula, ntabwo bahakandagiye.

Diamond bivugwa ko hari ibyo yari yasabye The Ben, uyu muhanzi akananirwa kubyuzuza, bikaba ari byo byatumye atitabira iki gitaramo cya mugenzi we.

The Ben yatanze rugari ku mpano nshya

Mu gitaramo cye, The Ben yahaye urubyiniro abahanzi bashya barimo Yampano, itsinda rya J-Sha, Shemi n’abandi benshi.

Gutanga rugari ku bahanzi bakizamuka, byakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki aho bamwe wasangaga bahamya ko ari bwo buryo bwiza bwo kubafasha kwiyubakamo icyizere.

The Ben yahamirije…

The Ben ubwo yateguzaga igitaramo cye yavuze ko abantu bazabonamo ibyo batigeze babona, cyane birimo guhuza gakondo n’umuziki ugezweho.

Uyu muhanzi yabikoze ku rubyiniro ubwo yaririmbaga indirimbo yise “Naremeye”. Iyi ndirimbo ubwo yayiririmbaga yafashijwe n’Itorero Inyamibwa rimenyerewe mu guhamiriza no mu zindi mbyino gakondo.

The Ben yatunguye benshi kandi nawe afatanya n’ababyinnyi b’iri torero, nawe arahamiriza karahava.

Amafaranga yanyanyagijwe ku rubyiniro

Prophet Joshua yatanze asaga miliyoni 4 Frw. The Ben ubwo yaririmbaga "Naremeye", abandi babyinnyi bagiye, ku rubyiniro haje abasore batatu barimo umwe wari ufite agakapu k’umukara.

Abandi babiri bahise barambura igitambaro cy’icyatsi, hahita haza Prophet Joshua wahise utangira gukura inoti muri ka gakapu, ayashyira kuri icyo gitambaro.

The Ben yashimiye Prophet Joshua, avuga ko "aya mafaranga arasubizwa abantu runaka abafashe."

David Bayingana, uzwi mu itangazamakuru ry’imikino n’imyidagaduro, yahise aza arayatwara, ajyana n’umusore wari uyafite.

Prophet Joshua yaherukaga gukora igikorwa nk’iki mu bukwe bwa The Ben bwabaye mu mpera ya 2023.

The Ben yaba agiye gukizwa?

Nyuma yo kuririmba "Ndaje", The Ben yabwiye abitabiriye igitaramo ko yayanditse ari hamwe na Zizou Alpacino nyuma yo kurokoka impanuka y’imodoka.

Yibukije ko "Yesu ari umwami n’umukiza", aca amarenga ko indirimbo zo gushima no guhimbaza Imana ziziyongera mu minsi iri imbere.

The Ben yongeye gusuka amarira…

Abazi The Ben bamuzi nk’umuntu udakunze kwihishira ndetse akenshi iyo akoze ku mutima akaba yasuka amarira mu buryo butunguranye.

Uyu mugabo byagiye bimubaho mu bihe bitandukanye nko mu 2017 ubwo yazaga mu Rwanda nyuma y’imyaka irindwi aba muri Amerika, mu mwaka ushize ubwo yakoreraga igitaramo mu Burundi, ndetse no mu bindi bihe yagiye akorwa ku mutima yagiye agaragaza amarangamutima.

The Ben kuri iyi nshuro nabwo yaturitse ararira ubwo yashimiraga umubyeyi we n’abandi bantu batandukanye bamushyigikiye mu muziki we.

Yongeyeho ati "Muradufata mukatugira abantu, mwarakoze cyane."

Yahise aririmba "Inshuti Nyanshuti".

Igitaramo cya The Ben cyitabiriwe n’abakomeye…

Igitaramo cya The Ben cyitabiriwe n’abantu batandukanye barimo abanyapolitiki. Mu bitabiriye harimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe ndetse na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah.

Uretse abanyapolitiki kandi hari n’abantu bazwi cyane muri Afurika bitabiriye. Muri abo harimo Umunya-Nigeria Adesegun Adeosun Jnr wamamaye nka Smade, uri mu batangije iserukiramuco rya Afro Nation riri mu akomeye ku Isi umaze iminsi ari mu Rwanda, ndetse Basaninyenzi Tumaine[Tuma Basa] ukuriye icya ‘Black Music & Culture’ muri Youtube n’abandi batandukanye.

Bamwe mu bahanzi bibagiwe indirimbo…

Iki gitaramo The Ben yakiririmbanye n’abahanzi batandukanye bagiye baririmbana na we indirimbo zitandukanye.

Mu bo The Ben yakiriye ku rubyiniro harimo umuraperi K8 Kavuyo, baririmbanye “Ndi nk’inkuba” ndetse na “Ndi uw’i Kigali”.

Ubwo yari ari ku rubyiniro uyu muraperi yibagiwe amwe mu magambo agize ibitero yanditse mu myaka irenga 15 ishize.

Ibi ntibyabaye kuri K8 Kavuyo gusa byabaye no kuri Green P na Fireman ubwo yaririmbanaga “Kwicuma” na bagenzi be.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .