00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitazibagirana mu bitaramo bibiri Chris Brown aherukamo muri Afurika y’Epfo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 17 December 2024 saa 09:54
Yasuwe :

Ababishoboye mu mpande zitandukanye muri Afurika yose, mu mpera z’icyumweru gishize bari bakoraniye muri Afurika y’Epfo aho bari bagiye kwihera ijisho igitaramo cy’umuhanzi w’Umunyamerika Christopher Maurice Brown wamamaye nka ‘Chris Brown’ uri mu bakomeye ku Isi.

Ni mu bitaramo bibiri byitabiriwe n’abarenga ibihumbi 180, bari bakoraniye muri ‘FNB Stadium’ iri mu Mujyi wa Johannesburg. Kimwe cyabaye ku wa 14, ikindi kiba ku wa 15 Ukuboza 2024.

Ibi bitaramo kuva byatangira guteguzwa, abantu batangiye kugura amatike nk’abagura amasuka ku buryo byagiye kuba benshi bamaze amezi barateguye imyambaro yo gucinyana akadiho n’uyu muhanzi.

Biri mu mujyo w’ibyo uyu muhanzi amaze iminsi akora mu bihugu n’imijyi itandukanye, bigamije kumenyekanisha no gucuruza album ye nshya yise 11:11 iri mu ziyoboye izikunzwe ku Isi.

Itike ya make yari iri kugura ama-Rand ya Afurika y’Epfo 400 ni ukuvuga arenga ibihumbi 30 Frw, mu gihe iya menshi ari ama-Rand ya Afurika y’Epfo 4300 ni ukuvuga arenga ibihumbi 330 Frw.

Ibi bitaramo uko ari bibiri byongeye kwerekana uyu muhanzi nk’umwe mu b’ibihangange Isi ifite kuva yatangira urugendo rwe rwa muzika mu 2002.

Chris Brown yashimishije benshi mu bihangano bye birimo ibya kera n’ibyo yakoze vuba aha nka ‘Residuals’, ‘Angel Numbers’, ‘With You’, ‘No Air’, ‘Sensational’ yanaririmbanye na Davido bayihuriyemo n’izindi.

Ibyamamare muri Afurika y’Epfo byakuye ingofero

Abantu batandukanye bazwi mu myidagaduro muri Afurika y’Epfo, basigaye bavuga imyato Chris Brown bagaragaza ko ari umwe mu bahanzi bongeye gukora igitaramo cy’amateka muri iki gihugu.

Nk’umuraperi Cassper Nyovest, yanditse ku mbuga nkoranyambaga ati “Ntabwo nibuka igihe duheruka kugira igitaramo nk’iki cyangwa umuhanzi ukora nk’ibi."

Somizi Mhlongo wamamaye mu biganiro kuri televiziyo muri Afurika y’Epfo, we yavuze ko uyu muhanzi ari urugero rwiza rw’uko abahanzi b’Abanyamerika bakwiriye kubaha abakunzi babo.

Nari ntegereje iki gihe - Chris Brown

Ubwo yakoraga igitaramo cye cya mbere cyabaye ku wa 14 Ukuboza, yabwiye abakunzi be bari bitabiriye, ko ari ijoro yari amaze igihe ategereje mu buzima bwe bwose.

Ati “Nari ntegereje igihe nk’iki ubuzima bwanjye bwose. Ndashaka kubivuga mbikuye ku ndiba y’umutima wanjye, ko mbakunda. Iri joro rivuze byinshi kuri njye.”

Muri ibi bitaramo yari yitwaje ababyinnyi 18 bamufashije gushimisha benshi ku rubyiniro mu mbyino zinogeye ijisho.

Yabyiniye abakunzi be imbyino zizwi nka ‘Break Dance’ asanzwe agaragaza mu mashusho y’indirimbo ze, ibyishimo bimurenze atanga n’imyambaro ye yo hejuru n’ingofero nk’impano yo kuzahora bibuka iki gitaramo cye.

DJ Fresh wafashije Brown ku rubyiniro ubwo atari ari kuririmba, yanyuzagamo akavangamo indirimbo zakunzwe z’Abanyafurika y’Epfo nk’iya Brenda Fassie yise ‘Weekend Special’, ‘Boss Zonke’ ya Riky Rick, ‘Sister Bethina’ ya Mgarimbe n’izindi zitandukanye.

Uyu muhanzi yakoreye igitaramo muri Afurika amaze iminsi yotswa igututu n’abagore bamushinjaga kubafata ku ngufu, gusa ibi byose ntabwo byabujije igitaramo kugenda neza.

Nyuma yo gukorera amateka muri Afurika y’Epfo, Chris Brown ategerejwe muri Brésil ku wa 21 na 22 Ukuboza 2024, aho azakorera ibitaramo byitezweho kwitabirwa ku rwego rwo hejuru.

Abafana banyuzagamo bagacana amatara bashaka kwereka urukundo uyu muhanzi
Mu gitaramo yakoze ku Cyumweru tariki 15 Ukuboza yaririmbanye na Davido indirimbo bahuriyemo
Uyu muhanzi yaserukanye umupira wanditseho amagambo yihaniza abantu bamwigana
Uyu muhanzi ntabwo yihariye urubyiniro ahubwo yanahaye rugari bamwe mu bo bahuriye mu ndirimbo
Mu bitaramo yakoze iminsi ibiri byitabiriwe n'abarenga ibihumbi 180
Chris Brown yari aherekejwe n'itsinda ry'ababyinnyi benshi
Chris Brown yashimiye Afurika y'Epfo yemeye ko aharirimbira mu gitaramo cye cyari cyatezwe iminsi
Chris Brown yanyuzagamo akabyina n'imbaraga nyinshi
Chris Brown yakoresheje imbaraga nyinshi ku rubyiniro
Uyu muhanzi yavuze ko iki gitaramo kiri mu byo azahora yibuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .