Iyi ndirimbo yari yaramaze gukorwa ndetse ijana ku rindi ibintu byose bijyanye na yo byari byaramaze kurangira igisigaye ari ukuyishyira hanze. Aba bahanzi bari baramaze gushyira hanze integuza yayo bavuga ko ‘ari indirimbo idasanzwe’ abantu bagomba kwitega no gutegerezanya amatsiko.
Byaje kuzamo kidobya, nyuma y’uko ku wa Kabiri tariki 6 Kanama 2024 hagiye hanze amakuru avuga ko iyi ndirimbo itazajya hanze biturutse ku bwumvikane buke bwavutse hagati ya Element na 1:55 AM imureberera inyungu; ihagarariwe na Coach Gael.
Iyi ‘label’ amakuru avuga ko yijunditse uyu muhanzi kubera ko yagiye muri iyi ndirimbo batabyumvikanyeho; na bo bakaza kubibona ku mbuga nkoranyambaga ko ari mu baririmbye muri iyi ndirimbo nyamara mu masezerano bafitanye bitemewe ko yaba mu ndirimbo batabizi.
Gusaba kujya mu ndirimbo kwa Element ntabwo byashimishije 1:55AM
IGIHE yahawe amakuru avuga ko iyi ndirimbo mbere yo kujya hanze yabanje gukorwa na Kevin Kade. Uyu musore usanzwe akorana na Element yayikoranye na The Ben cyane ko basanzwe bafitanye ubucuti bwa hafi ndetse The Ben amwiyegereza nk’umwe mu basore bafite ahazaza mu muziki bo mu kiragano gishya.
Kumenya Kevin Kade kwa The Ben ntabwo bije vuba, cyane ko yamumenye ubwo yari akiri mu ishuri mu 2017 ubwo yasuraga ishuri ry’umuziki riherereye i Muhanga icyo gihe ryabaga ku Nyundo. Uyu musore yakomeje kuba inshuti na The Ben ndetse biza kuza kurushaho ubwo uyu muhanzi yazaga kuba mu Rwanda mu myaka mike yashize akamara igihe kinini.
Aba bahanzi bagiye bagirana imishinga ariko ntinoge kugeza muri uyu mwaka batangiye uwa ‘Sikosa’. Amakuru avuga ko bakoze iyi ndirimbo Element akaza kumva ari nziza agashaka kuyijyamo abibwira The Ben abinyujije muri Kevin Kade.
Umwe mu bazi iby’iyi ndirimbo, ati “Element yakunze iyi ndirimbo ubwo bari bari kuyikoraho ariko icyo gihe ntabwo The Ben yari ahari, ni bwo yifashishije Kevin Kade ngo abe ari we ubwira The Ben ko uyu musore ashaka kujya muri ‘Sikosa’ undi arabyemera.”
Kwanga kujya muri 1:55 AM kwa Kevin Kade mu byenyegeje umuriro?
Kevin Kade yagiye akorana bya hafi na Coach Gael, ndetse uyu mugabo yakunze impano ye yifuza ko bakorana ariko bivugwa ko undi yabyanze.
IGIHE yahawe amakuru avuga ko nyuma yo kubona ko bidashoboka ko uyu musore bakorana, ubuyobozi bwa 1:55 AM bwagize umujinya ubwo bwabonaga uyu musore agiye gukorana indirimbo na The Ben ndetse na Element.
Ibi na byo byo kuba Kevin Kade yaranze ibyifuzo by’ubu buyobozi bivugwa ko byenyegeje umujinya w’umuranduranzuzi, ubu buyobozi butangira gushaka gukomanyiriza iyi ndirimbo itegerejwe na benshi.
Andi makuru ahari agaragaza ko nyuma y’uko ubuyobozi bwa 1:55 AM bubonye ko iyi ndirimbo igiye kujya hanze bwariye karungu, ndetse bagatangira gukanga Element bamubwira ibintu bitandukanye bigamije kumwereka ko ashobora kwirukanwa cyangwa bukaba bwagana mu nkiko akaba yacibwa akayabo.
Umwe mu bahaye amakuru IGIHE ati “Kuva 1:55 AM yamenya amakuru y’uko Element agiye gukorana indirimbo n’abarimo The Ben, bararakaye ndetse bagiye bamuha integuza yo kuba yakwirukanwa cyangwa se bakagana inkiko ku buryo byamugiraho ingaruka zo kuba yacibwa akayabo.”
Gusa mu butumwa bwa Element yaraye ashyize kuri X yabwiye abakunzi be ko ‘indirimbo igomba kujya hanze’ byanga bikunze kuko nta muntu afitiye umwenda.
Coach Gael na The Ben bamaze iminsi batabanye neza biturutse ku mwuka mubi wavutse ubwo The Ben yakoraga indirimbo ‘Why’ yahuriyemo na Diamond Platnumz.
Ubwo twandikaga iyi nkuru twagerageje kumenya icyo uruhande rwa 1:55 AM rubivugaho, ariko ntibabasha kutuvugisha.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!