Ni indirimbo benshi bakunze kwifashisha iyo babaga bageze mu bihe hari ubabangamiye mu buzima bakamwibutsa ko ubuzima ari nk’ishyamba ku buryo buri wese yahiga ukwe kandi akaronka.
Yumvikanamo amagambo yo gucyurirana aho Urban Boys bari bishyize mu mwanya w’umuntu ufite undi umuhemukira utamwifuriza ineza.
Mu kiganiro na IGIHE, Humble Jizzo yavuze ko ari indirimbo banditse biturutse kuri Muyoboke Alex wari warabajujubije.
Ati “Mu 2010 Urban Boys yari ihagaze neza, mu 2011 ubwo Muyoboke yari amaze gufata itsinda rya Dream Boys yaratwahagije, hari ukuntu ari umukozi bidasanzwe ku buryo hari ibyo yakoraga tukabona twe ari nko kuturwanya. Icyo gihe amagambo yabaga ari menshi bamwe banatubwira ko agenda adusibira amayira nubwo bitari byo ariko byatumaga twumva ko atumereye nabi.”
Uyu muhanzi yavuze ko umwaka Muyoboke yamaranye na Dream Boys yababangamiye cyane kugeza ubwo batandukanye.
Humble Jizzo abajijwe niba iyi ariyo mpamvu bahise bafata Muyoboke nk’umujyanama wabo, yagize ati “Ibyo ni ibintu byumvikana rwose, urumva ukuntu yatwirukankije ntabwo byari ibintu twari gutekereza kabiri.”
Ku rundi ruhande nubwo iyi ndirimbo bayimukoreye bamucyurira, Humble Jizzo avuga ko nta rwango bari bamufitiye ahubwo ari bimwe byo mu muziki.
Ati “ Nta rwango rwarimo rwose, none se rwari kuba rurimo tugakorana? By’umwihariko njye na Muyoboke twari dufitanye ubucuti burenze ubwo mu muziki, ni ibintu twakoze tubabaye ariko bihita bishira.”
Humble Jizzo ashimira Muyoboke igihe yamaranye na Urban Boys kuko hari byinshi bagezeho bafatanyije, uretse bo ahamya ko uyu mugabo hari uruhare yagize ku muziki w’abantu bagiye bakorana.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!