Iyi ndirimbo iri kubica bigacika mu bitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ Danny Nanone yitabiriye. Aho ibi bitaramo bimaze kubera bamwereka ko ari imwe mu zikomeye yakoze nubwo imaze imyaka igera ku icumi.
Iyi ndirimbo yasohotse mu 2014 iri kuri album yise ‘Aka 8’, icyakora nubwo ikunzwe biragoye ko wayibona ku rubuga rwa YouTube.
Ubwo yari amaze kuyiririmba igaca ibintu mu Karere ka Ngoma, Danny Nanone yahishuye ko atigeze ayimenyekanisha bikomeye kuko yayikoreye amashusho bikarangira adasohotse.
Danny Nanone yavuze ko bayifatiye amashusho yagerageje gutumiramo abantu benshi ariko nyuma Meddy Saleh wari wayafashe akamubwira ko yayabuze bikarangira bimuciye intege.
Ati “Ni indirimbo y’abantu kandi barayikunda icyakora ifite umwihariko wo kutagira amashusho, yewe nta n’aho nigeze nyishyira kuri YouTube, iyi Imana yayihereye umugisha. Twayikoreye amashusho tuzana imodoka za KBS ebyiri zuzuye abantu hanyuma Meddy Saleh aza kumbwira yayibuze mpita nyihorera, ariko abantu banjye nubundi iri ku mutima.”
Danny Nanone ni umwe mu bahanzi bakomeje kugaragarizwa urukundo n’abakunzi be bitabira ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival bitegerejwe kubera mu Karere ka Bugesera ku wa 28 Nzeri 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!