00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitaravuzwe ku mubano wa Safi Madiba na Judith Niyonizera bari basubiranye mu ibanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Nzeri 2021 saa 11:28
Yasuwe :
0 0

Mu ntangiro za 2020, hadutse igikuba mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwira inkuru zivuga ukurebana ay’ingwe mu rugo rw’umuhanzi Niyibikora Safi Madiba n’umufasha we Niyonzima Judith usigaye wiyita ’ Judy the Boss Lady’.

Ni inkuru zavugaga ko aba bombi batameranye neza ndetse nyuma biza gutangazwa ko batandukanye, ibintu na Safi Madiba yashimangiye mu itangazamakuru.

N’ubwo Safi Madiba yaje kwemera ko yatandukanye n’umugore we, ni ibintu byari byarabanje guhwihwiswa gusa impande zombi zikabitera utwatsi zivuga ko nta kibazo kiri hagati yabo.

Ubwo yari mu bikorwa byo kumenyekanisha film ye yitwa ’Za Nduru’, Niyonizera Judith yabajijwe n’itangazamakuru ku bijyanye n’uko gutandukana kwe n’umugabo we, avuga ko ari ubuzima bwabo bwite ariko batigeze batandukana.

Ibi yabivuze nyuma y’uko Safi Madiba yemereye IGIHE ko yatandukanye n’umugore we nyuma y’uko hari ibyo batumvikanyeho.

Basubiranye mu ibanga rikomeye!

Itandukana rya Safi Madiba n’umufasha we, Niyonizera Judith, ryavuzwe cyane ubwo umwe yari mu Rwanda undi ari muri Canada.

Gusa kuva Judith yasubira muri Canada mu ntangiro za 2021, ntabwo hongeye kumenyekana amakuru yo muri uru rugo rw’ibyamamare mu muziki na sinema.

Amakuru IGIHE yamenye avuga ko ubwo Judith yasubiraga muri Canada yamaze igihe atavugana na Safi Madiba ariko nyuma baza gusubukura umubano wabo mu buryo bw’ibanga rikomeye.

Uwahaye amakuru IGIHE, yavuze ko mu mpera za Kanama 2021, aribwo yabonye hatangira kuzamuka umwuka mwiza hagati y’aba bari bamaze igihe barebana ay’ingwe.

Ati "Gusa ntabwo bigeze bashaka kongera gushyira ibintu byabo mu itangazamakuru nk’uko byari byaragenze mbere."

Ku rundi ruhande ariko bivugwa ko ubwo Safi Madiba yatandukanye bwa mbere na Judith nyuma y’uko bombi bari bageze muri Canada [kuri Safi Madiba ni ubwa mbere yari agezeyo ndetse ngo ibyangombwa yabishakiwe n’umugore we dore ko afite ubwenegihugu bwa kiriya gihugu].

Amakuru avuga ko bakimara gutandukana Safi yabanje kubana n’umugabo w’Umunyarwanda utuye mu Mujyi wa Calgary wari umucumbikiye, ariko nyuma baza gutandukana Safi Madiba yimukira ahitwa Vancouver naho muri Canada.

Uwaduhaye amakuru yagize ati " Safi Madiba yageze aho akundana n’umuzungukazi wa hano muri Canada ari nawe babanaga icyo gihe, ariko nyuma ubanza baragiranye ibibazo aza kujya kwibana wenyine."

Yakomeje agira ati "Mu minsi yashize rero, nibwo Safi Madiba yatangiye kongera kugendana na Judy ndetse nigeze kubabonana muri studio, hari indirimbo Safi Madiba yari arimo gukora."

Iby’iyi ndirimbo ariko bijya gusa cyane n’amashusho IGIHE yabonye aherutse gushyirwa ku mbuga nkoranyambaga za Niyonizera Judith agaragaza umuhanzi Safi Madiba ari muri studio ari kumwe n’undi mugabo w’umuzungu bigaragara ko barimo gukora indirimbo.

Iyi nshuti y’umuryango wa Safi Madiba na Niyonizera Judith yahamije ko atamenya niba n’ubu bari kumwe ariko muri iyi minsi bari bamaze igihe babana mu nzu mu Mujyi wa Calgary aho Judith asanzwe atuye.

Ati "Bamaze iminsi bameranye neza cyane! Ngaho kujyana muri studio, kubana mu nzu, mbese ibintu byabo ntabwo wamenya uko biteye."

Aba bombi bakoze ubukwe nubwo bihora bivugwa ko batandukanye, ntabwo birakorwa mu buryo bwemewe n'amategeko

Isosi yongeye kumenekamo inshishi

Mu makuru twabashije kubona ni uko mu minsi ishize ubwo aba bombi bari basubiranye,Niyonizera Judith yababajwe no kubona Safi Madiba akiganira na wa muzungu twagarutseho haruguru nyamara bari bumvikanye ko byarangiye.

Uyu mugore utarabashije kubyihanganira, nibwo yafashe icyemezo cyo guhita asohora amashusho ari kumwe na Safi Madiba muri studio, ku rundi ruhande bikavugwa ko hari n’amafaranga yabaga yanishyuye kugira ngo uyu muhanzi abashe gukora indirimbo.

Safi Madiba wari wumvikanye na Niyonizera ko bagiye gusubirana mu ibanga rikomeye yababajwe cyane n’ayo mashusho umugore we yasohoye, umwuka mubi wongera kuvuka ubwo.

Kugeza ubu umubano w’abangaba wongeye kuhazambira mu gihe nyamara mu minsi ishize ibintu byari byongeye kumera neza.

Baracyanyuranya indimi

Mu ntangiro z’iki Cyumweru, Safi Madiba yagiye ku rukuta rwa Instagram asaba abamukurikira kumubaza ibibazo nawe akabasubiza.

Mu bibazo byabajijwe harimo ibigaruka ku kazi ke k’ubuhanzi, ubuzima bwe bwite, uko ahagaze mu rukundo n’ibyifuzo by’abamusaba kugaruka mu Rwanda vuba no gusubirana na Urban Boyz.

Ubwo yari abajijwe ku kuba yaba abana n’umugore we, Safi Madiba yirinze kugira byinshi asobanura kuri icyo kibazo ariko avuga ko igisubizo ari ’Oya’.

Ni ikibazo cyakomeje kugaruka benshi bamubaza niba yaratandukanye n’umugore we cyangwa byari ukubeshya, gusa yirinze kubisobanuraho byinshi.

Ku rundi ruhande kandi, mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Niyonizera Judith nawe yirinze kugira byinshi avuga ku mubano we n’umugabo we.

Abajijwe niba koko baratandukanye cyangwa barasubiranye nk’uko byemezwa n’inshuti zabo yagize ati "Ni umugabo wanjye, twarashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko ndetse turamutse dushatse gutandukana twabinyuza muri izo nzira tugatandukanywa n’amategeko. Ese ubona hari ikibazo twabuzwa n’iki kubitangaza biramutse bibaye ko atari twe ba mbere byaba bibayeho?"

Yakomeje agira ati" Njyewe na Safi, nta kibazo dufitanye kandi kiramutse gihari twagikemura nk’abantu bakuze."

Safi Madiba bivugwa ko yari yongeye kwiyunga na Judith Niyonizera none byongeye kwanga
Bivugwa ko hongeye kwaduika umwuka mubi hagati ya Safi Madiba na Niyonizera Judith

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .