Amakuru y’iyi mpanuka yongeye kubyutswa na Zizou Alpacino bari bari kumwe mu modoka.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Zizou Alpacino yahishuye ko umunsi bavaga gukora indirimbo ‘Ndaje’ bakoze impanuka ariko Imana iza gukinga akaboko.
Zizou Alpacino yabwiye IGIHE ko iyo mpanuka yabereye mu Rugunga ubwo bari bavuye mu Rugando aho yari afite studio, bamaze gufata amajwi y’indirimbo ’Ndaje’.
Ati “Hari nka saa munani z’ijoro, ndibuka ko icyo gihe twari tuvuye kuri studio tugiye i Nyamirambo, tugeze mu Rugunga ahantu umuhanda ukomeza i Nyamirambo uhurira n’uturutse i Gikondo, nibwo twahuye n’indi modoka yirukaga nubwo natwe byari uko, maze mu gukwepa The Ben ayikubita ku mukingo irikaraga igaruka mu muhanda.”
Zizou Alpacino yavuze ko icyo gihe nta kintu gikomeye babaye uretse ko bagize ubwoba.
Ati “Nta kubeshye impanuka ikimara kuba, The Ben yihutiye guhita akomeza tuva aho yabereye. Imodoka yari yangiritse ariko twe twari bazima nubwo imitima itari hamwe. Tumaze kuzamuka kuri 40 nibwo twahagaze twitsa imitima, twibuka uko tumaze gusimbuka urupfu dushima Imana.”
Zizou Alpacino yabigarutseho ari nako aca amarenga ko yaba yitegura gusohora indirimbo nshya yahurijemo abahanzi b’ibyamamare barimo na The Ben, nubwo atigeze abyemeza.
Zizou Alpacino aherutse kutwemerera ko agiye kongera gusubukura imishinga y’indirimbo zihuza abahanzi benshi, byari nyuma yo gusinyana amasezerano na ISUZU.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!