00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitaravuzwe ku mashusho ya Alyn Sano arigata ‘gateau’ ikozwe mu ishusho y’igitsina cy’umugabo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 26 May 2022 saa 08:57
Yasuwe :

Abakurikiranira hafi imbuga nkoranyambaga mu minsi ishize batunguwe no kubona amashusho ya Alyn Sano ari kurigata ‘gateau’ ikoze mu ishusho y’igitsina cy’umugabo.

Ni amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga benshi bibaza uko byagendekeye uyu mukobwa ariko byari bigoye guhita usobanukirwa neza aho aya mashusho yavuye.

IGIHE yamenye ko aya mashusho yafashwe ubwo Alyn Sano yarimo gukora indirimbo ye nshya ateganya gusohora mu minsi ya vuba.

Mu kiganiro n’umwe mu bari bahari ubwo amashusho y’iyi ndirimbo yafatwaga, yagize ati “Ni indirimbo igaruka ku nkuru y’umusore waciye inyuma umukobwa, undi nawe ararakara ashaka ikintu kibi yamukorera ahitamo kumuca igitsina. Iyira ‘gateau’ Alyn Sano ayifashisha mu gusobanura iby’uwo musore yaciye igitsina akanakirya mu gihe umuhungu we azagaragara anaziritse inyuma ya Alyn Sano.”

Uwaduhaye amakuru yahishuye ko bagowe bikomeye no kujya gushaka aho bakoresha iyi ‘gateau’ kuko buri wese yatungurwaga n’icyo bagiye kuyikoresha.

Iyi ndirimbo Alyn Sano yitegura gusohora mu minsi mike, mu buryo bw’amajwi yakozwe na Kiizi irangizwa na BOB Pro, ni mu gihe mu buryo bw’amashusho iyi ndirimbo yakozwe na James Rooney.

Nubwo byari mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo Alyn Sano nawe hari aho byageraga bikamusetsa
Ni amashusho yatunguye benshi ku mbuga nkoranyambaga
Muri aya mashusho Alyn Sano aricara agakata umutsima ukoze mu ishusho y'igitsina cy'umugabo akayirya
Uretse kurya uyu mutsima, Alyn Sano yarunamye arigata kuri uyu mutsima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .