Uyu mugabo wamamaye nk’umunyamakuru n’umuhanzi, yavuze ko ikibuga cy’umuziki cyanyerejwe n’abanyamakuru (imvugo ikunda gukoreshwa n’urubyiruko rushaka kuvuga ko ikintu cyapfuye).
MC Monday yabwiye IGIHE ko umuziki watangiye kwangirika ubwo umuhanzi yari atangiye gusabwa amafaranga (giti) kugira ngo bamucurangire indirimbo.
Ati “Umunsi byageze umuhanzi akishyura umunyamakuru kugira ngo amucurangire indirimbo, ni aho ikibuga cyatangiye kunyererera.”
Ibi ni ibintu MC Monday ahamya ko bitari byarahozeho by’umwihariko mu banyamakuru b’imyidagaduro batangiranye n’amaradiyo yigenga yashinzwe mu myaka ya 2000.
Yavuze ko abahanzi batabashije kujyana n’ibyo bihe byo kwishyura abanyamakuru barimo Rafiki, Minani Rwema, Gihana Patrick, KGB, Miss Shanel, Holy Jah Doves, Miss Jojo n’abandi.
Ati “Abasigaye ni ababashaga kwishyura no kugenda mu mujyo wari wadutse mushya wo kwishyura abanyamakuru kugira ngo bacurangwe.”
Iki gihe MC Monday avuga ko hakoreshejwe amanyanga akomeye kugira ngo yaba we ndetse n’abandi bahanzi bo mu myaka ye bari banze kuyoboka basibwe.
Yavuze ko muri iyo nkubiri ari bwo havutse amayeri yo gusiba indirimbo zabo ku ma radiyo ku buryo nta wari ukibacuranga.
Ibi bibazo byose byaje gutuma acika intege mu muziki ndetse aza no gusezera kuri Radio10 atangira kujya akorana ibiganiro n’abantu yafataga nk’impirimbanyi z’umuziki.
Ati “Naje gusezera kuri Radio10, noneho nkajya nkorana ibiganiro n’abantu b’impirimbanyi. Icyo gihe nakoranye ikiganiro na DJ Adamz ngeze mu rugo iwanjye nsanga bantemeye imodoka bamena n’ibirahure.”
Icyo gihe ni bwo bwa nyuma MC Monday avuga ko yafashe icyemezo cyo gusezera mu muziki cyane ko yari atangiye kubona ko ari ibintu ashobora kuburiramo n’ubuzima.
Yavuze ko yongeye kugaruka mu muziki kuko hari ibitangiye kujya ku murongo birimo n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwamufasha mu gihe hari uwakinisha kongera kumuhohotera.
Kugeza ubu MC Monday yongeye gusubukura ibijyanye n’umuziki ndetse yanahise ashyira hanze indirimbo nshya yise ‘The Guiding Light’. Yavuze ko yanditse nyuma yo kubona uburyo abanyamakuru b’i Burayi bashingira ku binyoma bagaharabika u Rwanda na Perezida Paul Kagame.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!