Fik Fameica ni umwe mu bahanzi bagezweho muri Uganda mu gihe Sat B ari mu bakomeye i Burundi.
’Say less’ ni imwe mu ndirimbo uyu muhanzikazi avuga ko zamuvunnye, kuko yamutwaye imbaraga nyinshi zinarenga izo yari yateganyije ajya kuyitangira.
Alyn Sano yagize ati "Twagombaga gufatira amashusho muri Uganda na Fik Fameica, ariko nabuze uko najyanayo Sat B, hafatwa umwanzuro wo kumufata ukwe."
Bitewe n’ikibazo cy’ubushobozi, Alyn Sano yafashe icyemezo cyo kumvikana na Sat B akifata amashusho bityo bakazayongera mu yo we na Fik Fameica bafatanye.
Ubu ni uburyo bukunze kwifashishwa n’abahanzi bakoranye indirimbo, ariko bakabona guhura ngo bafatire amashusho hamwe bigoye.
Uretse icyo kujyana Sat B muri Uganda cyagoranye, haniyongereyeho ko ikipe y’abagombaga kumukorera iyi ndirimbo yaje guhinduka ku munota wa nyuma.
Alyn Sano avuga ko yari yajyanye n’ikipe ya Eazy Cuts uri mu basore bagezweho mu gukora amashusho y’indirimbo z’abahanzi mu Rwanda, icyakora bageze i Kampala ntibabasha kumvikana ku mikoranire, bituma ahindura afata Sasha Vybz.
Alyn Sano yirinze kugaruka ku cyo yapfuye na Eazy Cuts kugira ngo imikoranire igorane, icyakora ahamya ko ashimira Imana kuba iyi ndirimbo yarakozwe kandi ikarangira neza.
Ati "Navuye i Kigali numvikanye na Eazy Cuts ko bazankorera iyi ndirimbo. Tugeze Kampala hari ibyo tutumvikanyeho bituma bareka kuyikora, nanjye bituma mfata Sasha Vybz kandi ndamushimira ko yampaye indirimbo nziza."
Ikindi ni uko mu gutekereza umushinga w’iyi ndirimbo, yabanje gutekereza ko amashusho yayo yafatwa akanatunganywa na Sasha Vybz, ariko baganiriye ntibumvikana ku mafaranga.
Kwisanga rero amukeneye ku munota wa nyuma, byatumye Alyn Sano yemera ya mafaranga yaciwe bahita batangira imikoranire.
Uretse amashusho y’iyi ndirimbo yafashwe na Sasha Vybz, mu buryo bw’amajwi yakozwe na Element.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!