Ubwo ibi bitaramo byatangiraga, Danny Nanone yabwiye abanyamakuru ko yahisemo gukorana n’itsinda ryihariye rimucurangira ’Sonic Band’ iyoborwa na Producer Prince Kiiiz kuko yabonaga ‘Symphony Band’ itari ifite umwanya uhagije mu gihe we yari akeneye umwanya munini ku itsinda bazakorana.
Ku gitaramo cya karindwi cyabereye mu Karere ka Rusizi, Danny Nanone yaratunguranye agaragara ku rubyiniro ari kumwe n’itsinda rya Symphony Band, icyo gihe avuga ko hari umwe mu bacuranzi be wagize ikibazo bituma batabasha kuhagera bityo yiyambaza iyari isanzwe icurangira abandi bahanzi.
Ati “Ntabwo ari ikibazo cy’ubushobozi kuko n’aba bankoreye ntabwo bankopye, ahubwo mu bacuranzi banjye umwe yagize ikibazo kuko rero hano ari kure ntibabashije kuhagera ahubwo babanje kumwitaho.”
Icyakora ubwo ibi bitaramo byari bigeze mu Karere ka Rubavu Danny yanze kuryama ku kinyoma ahamya ko hari ikibazo cyavutse hagati ye n’itsinda ryamucurangiraga.
Aha akaba yaragize ati “Burya guca ku ruhande ni amafuti […] mu by’ukuri hajemo kutumvikana ariko ntabwo ari ikibazo, ni kwa kundi abantu batumva ibintu kimwe ukareba ugasanga aho kugira ngo bikomeze wenda bibe bibi kurushaho byarekera aho bikaba ibyo bito.”
Danny Nanone yavuze ko mu by’ukuri kuba batarabashije gukomezanya byatewe n’ikibazo, ariko ahamya ko atari ibintu binini ndetse ntacyo bamwishyuza cyangwa we abishyuza.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko aba bagiranye ikibazo cyo kutumvikana ubwo hari hatahiwe igitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival cyabereye mu Karere ka Rusizi.
Mu myiteguro y’iki gitaramo, abacuranzi basabye Danny Nanone ko yabashakira imodoka yihariye yabageza i Rusizi, we abamenyesha ko bijyanye n’ikibazo cy’amikoro bazatega imodoka rusange zitwara abagenzi bakazahahurira.
Nk’uko umwe muri aba bacuranzi yabibwiye IGIHE, ibi ntabwo ari ibintu bakiriye neza ahubwo bo babifashe nko kubasuzugura bahitamo gusezera ibyo kumucurangira.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!