00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitaramo n’ibirori binini babiharire u Rwanda- Sheilah Gashumba washaririwe n’akajagari ko muri Trace Awards

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 27 February 2025 saa 02:02
Yasuwe :

Nyuma y’uko bamwe mu bitabiriye ibirori bya Trace Awards 2025 batashye bitotombera imitegurire n’imigendekere mibi yabiranze, Sheilah Gashumba kwihangana byamunaniye asaba ko ibirori n’ibitaramo binini bibera mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba babiharira u Rwanda.

Ibi uyu mukobwa uri mu bafite izina rikomeye mu myidagaduro ya Uganda, yabigarutseho ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kwitabira ibirori bya Trace Awards byabereye muri Zanzibar, akabona uburyo byari biteguye mu kajagari.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa ‘Snapchat’, Sheilah Gashumba yagize ati “Ibirori binini n’ibitaramo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba mube mubihariye u Rwanda. Mbega kudutenguha! Mu myanya y’icyubahiro n’aho abahataniraga ibihembo bagombaga kwicara huzuye abandi bantu, 90% by’abagombaga guhabwa ibihembo bageze aho biri gutangirwa ariko ntaho kwicara bafite.”

Alliah Cool nawe wari muri Zanzibar ahatangiwe ibi bihembo ndetse wari washyizwe mu bagombaga gutanga kimwe nk’uko byagenze ubwo biheruka kubera i Kigali, yabwiye IGIHE ko ibyo yaboneyeyo ari urwenya gusa kuko ibi birori byari biteguye mu kajagari gusa.

Alliah Cool yavuze ko ibi birori byari biteguye mu kajagari kenshi, aho abari batumiwe ndetse n’abahanzi bahataniraga ibihembo bageze aho bagombaga kwicara bagasanga hicajwe abandi bantu.

Akajagari n’akavuyo mu mitegurire y’ibi birori, bivugwa ko byaturutse ku kuba byabereye ku hanze aho kuba mu nzu yakira ibirori. Byabereye ku mucanga uri ku nkengero z’inyanja y’Abahinde.

Kuba hari hateguwe gutambuka ku itapi y’ubururu, byatumye benshi bakora ku myenda yo guserukana ahantu nk’aho.

Icyakora by’umwihariko abagore nyuma yo kuva ku itapi itukura, babangamiwe no kugenda mu mucanga bambaye inkweto ndende n’amakanzu maremare, hafi ya bose bafata icyemezo cyo kugenda bambaye ibirenge ndetse bacigatiye amakanzu yabo kugira ngo atagenda akora mu mucanga.

Ikindi cyabangamiye abitabiriye ibi birori, ni imiraba yari mu Nyanja y’Abahinde, amazi atangira kugira aho bari bicaye.

Ibi kimwe n’umuyaga wari mwinshi wazamuraga umucanga ukawunyanyagiza mu bitabiriye ibi birori biri mu byatumye abitabiriye ibi birori bataha batishimye.

Ikindi IGIHE yamenye ni uko D’Banj wari uyoboye ibi birori ariwe wasabye ubuyobozi bwa Trace Awards gukura ibirori byabo kuri televiziyo bagafata amashusho bakazabanza kuyatunganya mbere y’uko babyerekana kuko yabonaga ko birimo akajagari kenshi.

Ibi bihembo byasize inkuru muri Afurika, byari biteguwe ku nshuro ya kabiri. Mu 2023 byabereye mu Mujyi wa Kigali muri BK Arena, mu gihe ubu byari byajyanywe mu Mujyi wa Zanzibar aho byabereye mu ijoro ryo ku wa 26 Gashyantare 2025.

Sheilah Gashumba washaririwe n'akajagari ko muri Trace Awards, yasabye ko ibitaramo n'ibirori binini bibera muri Afurika y'Iburasirazuba byaharirwa u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .