Ruti Joel wabanje ku rubyiniro yatunguranye azamura umuraperi Kenny K-Shot bakorana indirimbo ‘Ndabarasa’, nabo si ugususurutsa abakunzi b’umuziki biva inyuma.
Ruti Joel yavuye ku rubyiniro aha umwanya Danny Nanone wari wahinduye itsinda rimucurangira, cyane ko iki cyari igitaramo cya kabiri asubiye kuri Symphony Band nyuma yo gutandukana na Sonic Band.
Nyuma ya Danny Nanone watanze ibyishimo ku bakunzi b’umuziki bari i Rubavu, hakurikiyeho Bwiza.
Uyu muhanzikazi yitwaye neza bikomeye ashimisha abakunzi be n’ab’umuziki nyarwanda muri rusange bari bitabiriye iki gitaramo.
Ibintu byarirushijeho guhindura isura ubwo Bushali yari agiye ku rubyiniro, uyu muhanzi utajya wiburira yari kumwe n’itsinda rya Kinyatrap ku rubyiniro, ni ukuvuga B Threy ndetse na Slum Drip.
Ubwo yendaga kuva ku rubyiniro, Bushali yatunguranye ahamagara Kenny Sol bakorana indirimbo ‘Kamwe’, bishimisha abakunzi b’umuziki bari benshi mu kibuga cya Nengo.
Kenny Sol na we wari uri gutaramira mu mujyi wa Rubavu yabayemo imyaka itari mike cyane ko yize ku ishuri ry’u Rwanda ry’umuziki rikibarizwa ku Nyundo, yari yishimiye kongera kuhagaruka noneho ari icyamamare.
Abanya Rubavu nabo ntabwo bigeze bamutenguha kuko bamweretse urukundo arinda ava ku rubyiniro ubona ko bakimunyotewe.
Kenny Sol yavuye ku rubyiniro arusigira Chriss Eazy na we utarworoheye, kuko yabyinishije abakunzi be by’umwihariko yifashishije nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe bikomeye.
Bruce Melodie wagombaga gusoza iki gitaramo, na we ntiyigeze atenguha abakunzi be kuko yari yitwaje Bahati umunya-Kenya ufite izina rikomeye mu muziki w’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba bakoranye indirimbo ‘Diana’.
Bruce Melodie yaririmbye indirimbo zigera kuri 15 yatanze ibyishimo ku bakunzi be mbere y’uko asoza igitaramo agashyira akadomo ku rugendo rw’ibi bitaramo byazengurutse Igihugu cyose.
Amafoto: Kasiro Claude
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!