00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitaramo bya ‘Tour du Rwanda Festival’ byatangiriye mu Karere ka Musanze (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 26 February 2025 saa 11:58
Yasuwe :

Ibitaramo bya ‘Tour du Rwanda Festival’ biherekeza isiganwa ry’amagare bigiye kuba ku nshuro ya gatatu, byatangiriye mu Karere ka Musanze mu ijoro ryo ku wa 25 Gashyantare 2025.

Ni ibitaramo byitabiriwe n’abakunzi b’umuziki benshi bari bakoraniye muri ‘Car Free Zone’ mu Karere ka Musanze mu gihe basusurukijwe n’abahanzi bagera kuri barindwi.

MC Lucky ni we wari uyoboye iki gitaramo afatanyije n’abarimo Tasha The DJ ndetse na DJ Brianne batanze ibyishimo ku bakunzi b’umuziki.

Mu bahanzi basusurukije abakunzi b’umuziki b’i Musanze bitabiriye iki gitaramo harimo Bwiza, Juno Kizigenza, Yampano, Chriss Eazy, Mico The Best,Bushali na Senderi Hit.

Ubwo bari biteguye gutangira iki gitaramo ‘Générateur’ yagombaga gutanga umuriro yagize ikibazo bituma gitinda gutangira kuko byasabye ko bafatira ku muriro wa REG ubundi babona gutangira gutanga ibyishimo mu baturage.

Byitezwe ko ibi bitaramo bigomba gukomereza mu Mujyi wa Rubavu kuri uyu wa 26 Gashyantare 2025 mbere y’uko byerekeza i Huye ku wa 28 Gashyantare 2025 mu gihe bizasorezwa i Kigali ku wa 02 Werurwe 2025.

Abakunzi b'umuziki mu Karere ka Musanze bagaragarije ibyishimo abahanzi bakunda
Senderi ni umwe mu bahanzi bishimirwa bikomeye n'abakunzi b'umuziki
Senderi Hit ukunzwe mu ntara hafi ya zose atanga ibyishimo ku bakunzi be b'i Musanze
Juno Kizigenza yongeye gutumirwa mu bitaramo bya 'Tour du Rwanda Festival'
Uyu mwana ukunda Chriss Eazy yageze aho amusanga ku rubyiniro
Bwiza imbere y'abakunzi be mu Karere ka Musanze
Bwiza nawe ni umwe mu bahanzi batajya basiba muri ibi bitaramo kandi ukunze kwerekwa urukundo
MC Lucky niwe wayoboye iki gitaramo
DJ Brianne na Miss Muyango mu Karere ka Musanze bari bitabiriye iki gitaramo
Bushali imbere y'abakunzi be mu Karere ka Musanze
Nk'ibisanzwe Bushali ni umwe mu bahanzi bafite abakunzi benshi
Bushali yahamagaye ku rubyiniro Yampano bafatanya mu ndirimbo 'Meterese' bakoranye
DJ Brianne uretse kuvanga imiziki, yanyuzagamo akanaganiriza abakunzi be
DJ Brianne ni umwe mu batumiwe kuvanga imiziki muri iki gitaramo
Yampano ni umwe mu bahanzi bagezweho banabigaragarije mu Karere ka Musanze
Mico The Best ni umwe mu bahanzi batarasiba 'Tour du Rwanda Festival'

Amafoto: Kwizera Remy Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .