Ni ibitaramo byitabiriwe n’abakunzi b’umuziki benshi bari bakoraniye muri ‘Car Free Zone’ mu Karere ka Musanze mu gihe basusurukijwe n’abahanzi bagera kuri barindwi.
MC Lucky ni we wari uyoboye iki gitaramo afatanyije n’abarimo Tasha The DJ ndetse na DJ Brianne batanze ibyishimo ku bakunzi b’umuziki.
Mu bahanzi basusurukije abakunzi b’umuziki b’i Musanze bitabiriye iki gitaramo harimo Bwiza, Juno Kizigenza, Yampano, Chriss Eazy, Mico The Best,Bushali na Senderi Hit.
Ubwo bari biteguye gutangira iki gitaramo ‘Générateur’ yagombaga gutanga umuriro yagize ikibazo bituma gitinda gutangira kuko byasabye ko bafatira ku muriro wa REG ubundi babona gutangira gutanga ibyishimo mu baturage.
Byitezwe ko ibi bitaramo bigomba gukomereza mu Mujyi wa Rubavu kuri uyu wa 26 Gashyantare 2025 mbere y’uko byerekeza i Huye ku wa 28 Gashyantare 2025 mu gihe bizasorezwa i Kigali ku wa 02 Werurwe 2025.























Amafoto: Kwizera Remy Moses
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!