Ibitaramo bya Seka Live bitegurwa na Nkusi Arthur bigiye gusubukurwa

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 19 Kanama 2020 saa 04:57
Yasuwe :
0 0

Amezi yari abaye menshi nta kamwenyu kuri benshi bakunda guseka no kwidagadura, kubera urwenya rwa Seka Live rwahuruzaga benshi mu byamamare mu gutera urwenya muri Afurika no hanze yayo rwari rumaze igihe rutaba.

Ibi bitaramo byari bimaze kwigarurira imitima ya benshi bakunda guseka, ku buryo aho byabera habaga huzuye kandi nta muntu n’umwe wabizagamo ngo atahe azinze umunya.

Byatangijwe umwaka ushize na Sosiyete Arthur Nation ya Nkusi Arthur wamamaye nka Rutura.

Abanyarwanda n’abandi bakundaga kwizihirwa muri ibi bitaramo, baherukaga Seka Live yo ku wa 29 Gashyantare 2020 yari yatumiwemo Umunya-Nigeria, Kenny Blaq na Ndumiso Lindi wo muri Afurika y’Epfo.

Nyuma Isi yose yahise yugarizwa n’icyorezo cya Coronavirus cyatumye ibikorwa byinshi bihuza abantu bihagarikwa birimo n’ibitaramo.

Kuri ubu abategura Seka Live bavuze ko izajya ibera kuri shene ya Youtube ya Arthur Nation.

Buri Cyumweru hazajya haba igitaramo kimwe. Kuri iyi nshuro Arthur Nkusi ni we uzabimburira abandi, ku wa 23 Kanama 2020, afatanyije n’abanyarwenya b’abanyempano bigaragaje muri ‘Seka Rising Stars’.

Ibindi byumweru bizakurikiraho, hazajya hatangazwa umunyarwenya uzasururutsa abantu ndetse n’abo muri Seka Rising Stars batoranyijwe bazamufasha.

Buri gitaramo cy’urwenya kizajya kimara hagati y’iminota 25’ na 30’, buri ku Cyumweru guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Hazajya habanza abakizamuka bakurikirwe n’abamaze kwamamara.

Ibi bitaramo byajyaga bitumirwamo abanyarwenya bo hanze, kuri iyi nshuro hazajya hakora abo mu Rwanda gusa mu gihe kiri imbere hashobora kuzajya haza n’abandi bo hanze cyane ko indege ziri gukora.

Seka Live izajya ibanza gutegurirwa muri studio mbere y’uko ishyirwa kuri shene ya Youtube ngo abantu bayirebe. Ibitaramo bya Seka Live byaberaga muri Kigali Marriott Hotel mu Mujyi wa Kigali.

Byatumiwemo abanyarwenya bakomeye bo hanze y’u Rwanda barimo Daliso Chiponda wo muri Malawi, Klint da Drunk wo muri Nigeria na Dr of Weneke na Eric Omondi bo muri Kenya n’abo mu Rwanda nka Merci, Zaba Missed Call, Divine, Milly, Patrick, Feu Rouge, Michael Sengazi n’abandi.

Nkusi Arthur [Rutura] agiye gutangira kujya anyuza ibitaramo bya Seka Live ku rubuga rwa Youtube

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .