Ni ibitaramo byatangiye kuri uyu wa 31 Kanama 2024 byitabirwa n’abahanzi barindwi nk’uko bari batangajwe mbere y’uko bitangira.
Iki gitaramo cyabimburiwe n’umuziki wacurangwaga na DJ Tricky wafatanyaga na MC Buryohe na MC Bianca mu gususurutsa abacyitabiriye.
MC Tricky yaje kwakirwa na Symphony Band yacurangiye abahanzi hafi ya bose bari muri ibi bitaramo uvanyemo Danny Nanone uri gucurangirwa na Sonic Band.
Kenny Sol ni we muhanzi wabanje ku rubyiniro, uyu muhanzi mu ndirimbo ze nyinshi zakunzwe yashimishije abakunzi be cyane ko bwari ubwa mbere yari atumiwe muri ibi bitaramo.
Mbere yo kuva ku rubyiniro yasoreje ku yitwa ‘Ku musenyi’ ya Jay Polly.
Nyuma ya Kenny Sol ku rubyiniro hakurikiyeho Bwiza wahingutse mu mwambaro w’abacuruza serivise za MTN Rwanda anabereye ’Brand Ambassador’.
Uyu muhanzikazi waririmbye nyinshi mu ndirimbo ze yishimiwe n’abakunzi b’umuziki bari bitabiriye ibi bitaramo.
Bwiza uri muri ibi bitaramo ari we mukobwa rukumbi wabitumiwemo, yakurikiwe na Bushali usanzwe ukundwa bikomeye by’umwihariko n’abakunda injyana ya Hip Hop, nawe ntiyabatenguha abaha ibyishimo mu ndirimbo ze nyinshi zakunzwe.
Uyu muraperi uri mu bagezweho yavuye ku rubyiniro yakiriwe na Danny Nanone wari uherekejwe n’ikipe ngari y’ababyinnyi ndetse n’itsinda rimucurangira ritandukanye na Symphony Band yacurangiye abandi bahanzi.
Danny Nanone wacurangiwe na Sonic Band ibarizwamo Prince Kiiiz nka Producer we bakorana, yashimishije abakunzi be mu ndirimbo ze yaba iza cyera ndetse n’izigezweho uyu munsi yagendaga avanga.
Nyuma ya Danny Nanone hagombaga gukurikiraho Chriss Eazy, uyu muhanzi wari ubizi ko inyuma ye hari Bruce Melodie ukunzwe bikomeye nawe yashyizemo imbaraga agaragaza ko ari umwe mu bamaze kuzamura izina rye mu muziki w’u Rwanda.
Chriss Eazy wishimiwe bikomeye akiva ku rubyiniro yakurikiwe na Bruce Melodie wongeye kugaragaza ko akunzwe n’abakunzi b’umuziki mu Karere ka Musanze babyinnye indirimbo ze ivumbi rigatumuka mu kibuga cy’ibyatsi cya stade Ubworoherane.
Bruce Melodie wahawe umwanya uhagije wo gutaramana n’abakunzi be yavuye ku rubyiniro saa moya z’ijoro zirengaho iminota mike igitaramo kiba kirangiriye aho.
Byitezwe ko tariki 7 Nzeri 2024 ibi bitaramo bizerekeza mu Karere ka Gicumbi aho bizaba bikomereza.
Amafoto: Kwizera Remy Moses
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!