Umuhanzi QD usanzwe ukomoka mu Karere ka Musanze ni we wahawe amahirwe yo kugaragariza impano ye abakunzi b’umuziki bari bitabiriye iki gitaramo.
Mu ndirimbo ze nka ‘Teta’ n’izindi zinyuranye, QD yagaragaje ko ari umwe mu bahanzi bo guhanga amaso ejo hazaza mu muziki w’u Rwanda.
Nyuma ya QD, Ariel Wayz ni we wabimburiye abandi bahanzi batumiwe muri MTN Iwacu Muzika Festival kujya ku rubyiniro, gusa mu gihe yari amaze kuririmba indirimbo ye ya mbere imvura yikojeje ku butaka bituma abafana batatana bashaka aho bugama.
Nubwo akavura kakanze bamwe mu bafana, ntabwo Ariel Wayz yigeze imukanga kuko yakomeje akaririmba asusurutsa abafana bari bemeye kunyagiranwa na we.
Nyuma yo gutanga ibyishimo byuzuye ku bakunzi be, MC Buryohe na Bianca bari bayoboye iki gitaramo bahise bahamagara Kivumbi King ku rubyiniro.
Uyu muraperi na we utakanzwe n’imvura yageze imbere y’abakunzi be batankanzwe n’imvura na we arabataramira imvura irinda imuhitiraho.
Yaba Kivumbi ndetse na Ariel Wayz ni abahanzi baririmbye mu bihe bigoye ariko abakunzi b’umuziki babanambaho ndetse wabonaga ko indirimbo zabo zizwi mu baturage.
Nyuma yabo Nel Ngabo ni we wari utahiwe ku rubyiniro. Uyu muhanzi wari witezwe na benshi cyane ko ari ubwa mbere yari yitabiriye ibi bitaramo, ntabwo yigeze abatenguha kuko yabaririmbiye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe na bo si ukumufasha bahera ku ya mbere.
Akiva ku rubyiniro, Nel Ngabo yarusigiye Juno Kizigenza wari utegerejwe na benshi mu bakunzi be bari bamaze binubira uburyo akunze kurenzwa ingohe mu bitaramo nk’ibi.
Juno Kizigenza mu ndirimbo ze nka Igitangaza, Shenge, Jaja n’izindi yatanze ibyishimo ku bakunzi be, asoreza kuri Puta yakoranye na Bull Dogg noneho bose bajya mu bicu.
Bull Dogg wari umaze kugera ku rubyiniro, si umuhanzi wari gupfa kuruvaho gutyo ahubwo na we yahise akomerezaho asusurutsa abakunzi be bari bamaze kumuha ikaze mu buryo bushimishije.
Uyu muraperi wanizihizaga isabukuru y’amavuko ya mugenzi we nyakwigendera Jay Polly baririmbanaga mu itsinda rya Tuff Gangz, yatanze ibyishimo ku bakunzi ba Hip Hop mbere y’uko ava ku rubyiniro ngo arusigire Riderman.
Riderman na we ntabwo yigeze atenguha abakunzi b’umuziki we kuko nk’ibisanzwe abakunzi b’umuziki we bishimiye bikomeye kongera kumubona abaririmbira nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe hafi mu myaka 20 ishize.
Ni umuraperi wavuye ku rubyiniro arusigiye King James wari ukumbuwe bikomeye n’abakunzi be b’i Musanze, ntabwo yigeze abatenguha kuko mu ndirimbo ze ziganjemo izimaze imyaka myinshi zikunzwe yabahaye ibyishimo nabo si ukubyina karahava.
Iki gitaramo cyatangiye saa cyenda zuzuye z’amanywa, cyarangiye saa moya zirenga z’ijoro abakunzi b’umuziki bataha bakinyotewe umuziki w’aba bahanzi kuko cyarinze gishyirwaho akadomo ubona imbaraga zikiri nyinshi.

























































TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!