Ubu buyobozi bwashyize hanze itangazo rihamagarira itangazamakuru kuzitabira ikiganiro buzagirana naryo, kuko ari bwo buzahishura byinshi, kuri uyu wa Kane tariki 22 Kanama 2024. Iki kiganiro kizabera muri Camp Kigali guhera saa cyenda z’umugoroba.
Igitaramo giheruka umwaka ushize cyahurije hamwe abahanzi batandukanye bakomeye baririmba gakondo.
Aba bahanzi bari barangajwe imbere na Cécile Kayirebwa, Muyango, Ruti Joël, Cyusa Ibrahim, Umukirigitananga Sophia Nzayisenga ndetse n’amatorero arimo Ibihame by’Imana, Inyamibwa na Inganzo Ngari.
Uwo mwaka MTN Iwacu Muzika Festival yari yahariwe abahanzi gakondo. Iki gitaramo cyabaye ku wa 26 Ugushyingo, cyasoje ibyazungurutse intara zose z’u Rwanda guhera muri Nzeri uyu mwaka.
Cyari cyarabanjirijwe n’ibindi byazengurutse intara birimo icyahereye i Musanze ku wa 23 Nzeri 2023, bikomereza i Huye ku wa 30 Nzeri; ku wa 7 Ukwakira 2023 byabereye i Ngoma mu gihe ku wa 14 Ukwakira 2023 byabereye i Rubavu.
Ibi bitaramo byatangiye muri Kamena 2019, mu 2020 bikomwa mu nkokora kubera icyorezo cya COVID-19 ariko bikanyuzwa kuri televiziyo y’u Rwanda aho abahanzi batandukanye basusurutsaga abakunzi babo bari bari mu bihe bya Guma mu Rugo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!