00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitaramo bya Israel Mbonyi i Burundi byahagaritswe

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 Nyakanga 2021 saa 12:54
Yasuwe :
0 0

Leta y’u Burundi binyuze muri Minisiteri ishinzwe Iterambere ry’Abarundi n’Umutekano w’Abaturage yatangaje ko nta makuru ifite ku bitaramo Israel Mbonyi yagombaga kuhakorera kuko nta rwego rubifitiye ububasha byamenyeshejwe.

Iyi Minisiteri ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yavuze ko Israel Mbonyi atazataramira mu Burundi kuko nta burenganzira afite.

Iryo tangazo rigira riti "Umuhanzi Israel Mbonyi utegerejwe mu Burundi ntabyemerewe. Ntarabona uburenganzira bw’abayobozi b’u Burundi babifitiye ububasha.’’

Kavakure Valentin wari wateguye ibi bitaramo, aganira na IGIHE, yavuze ko iby’uko ibitaramo bya Israel Mbonyi bitazaba nta makuru abifiteho yabibonye nkuko n’abandi bose babibonye.

Ati “Uko mwabibonye ni ko nabibonye, nta kintu niteguye kubivugaho ngiye gutangira gushaka amakuru ningira ayo menya ndabamenyesha.”

Leta y’u Burundi yatangaje aya makuru mu gihe uyu muhanzi yari ageze kure imyiteguro yo kwerekeza muri iki gihugu nyuma yo gusinya amasezerano na Sosiyete yari yamutumiye.

Byari byitezwe ko Israel Mbonyi azataramira i Burundi mu bitaramo bitatu birimo icyari cyitezwe tariki 13 Kanama 2021 yari kuzakorera ahitwa ‘Lycée Scheppers de Nyakabiga’, kikazitabirwa n’abazaba batumiwe gusa n’abayobozi batandukanye bo mu Burundi nubwo amazina ataratangazwa.

Avuga kuri iki gitaramo mu minsi ishize ubwo yaganiraga na IGIHE, Israel Mbonyi yahishuye ko cyari kuzitabirwa n’abazaba bahawe ubutumire gusa ndetse n’abayobozi batandukanye.

Tariki 14 Kanama 2021, Israel Mbonyi byari byitezwe ko azongera gutaramira muri ‘Lycée Scheppers de Nyakabiga’, kikazaba ari igitaramo gihenze mu buryo bw’amikoro.

Igitaramo cya nyuma Israel Mbonyi yari kuzakorera mu Burundi cyari cyashyizwe ku giciro gito ni icyo ku wa 15 Kanama 2021, cyagombaga kubera ahitwa ‘Bld de l’Independence’.

Biramutse bidakunze ngo uyu muhanzi ajye i Burundi, byaba bibaye inshuro ya kenshi atumirwa muri iki gihugu aho afite abakunzi benshi ariko ntibikunde.

Ikiganiro IGIHE yagiranye na Israel Mbonyi avuga ku bitaramo bye mu Burundi

Israel Mbonyi ubwo yashyiraga umukono ku masezerano yo kwitabira ibitaramo yagombaga gukorera mu Burundi byateguwe na Valentin Kavakure
Israel yari yatumiwe mu bitaramo bitatu mu Burundi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .