Ibi bitaramo bitegerejwe kugera mu i Huye, mu Bigogwe no mu Karere ka Nyagatare byahereye mu Karere ka Musanze ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya CAVM Busogo.
Ni ibitaramo byatangiye ku mugoroba wo ku wa 8 Ugushyingo 2024 aho abahanzi barimo Bushali na Bwiza basusurukije abakunzi b’umuziki bari biganjemo abanyeshuri bo muri UR-CAVM.
Ni igitaramo cyatangijwe n’abanyempano bo mu Karere ka Musanze aho umuhanzi PAMAA umuhanzi usanzwe aniga muri CAVM Busogo yatanze ibyishimo.
Nyuma yo gususurutsa abanyeshuri bigana, MC Tino na Tessy bari bayoboye iki gitaramo bahise bahamagara Bwiza nawe asusurutsa abakunzi be bari benshi mu bitabiriye iki gitaramo.
Iki gitaramo cyashyizweho akadomo na Bushali, umuraperi ukunzwe n’abatari bake ndetse wanongeye kubigaragarizwa n’abakunzi b’umuziki bari bitabiriye iki gitaramo.
Ikigo cy’itangazamakuru cya Isango Star kigiye gutanga ku nshuro ya gatanu ibihembo bya IMAwards (Isango na Muzika Awards) bigenerwa abahize abandi mu myidagaduro.
Ibi bihembo bigamije gushimira abahanzi ndetse n’abari mu ruganda rw’imyidagaduro, bizatangwa tariki 22 Ukuboza 2024 muri Kigali Convention Centre.
Kuva mu 2023 ibi bihembo bibanzirizwa n’ibitaramo bibera hirya no hino mu gihugu bizwi nka ’Isango na Muzika Awards Tour’.
Abahanzi bahatanira ibi bihembo ndetse n’abazitabira ibitaramo bya Isango na Muzika Awards Tour bazatangazwa mu minsi iri imbere.
Ibi bihembo bitegurwa na Isango Star binyuze mu kiganiro “Isango na Muzika” kimaze imyaka irenga 10 giteza imbere abahanzi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!