Ni ibitaramo byatangiriye mu Karere ka Musanze, bikomereza i Huye na Nyabihu, bisorezwa i Nyagatare ku wa 7 Ukuboza 2024.
Nyuma y’ibi bitaramo bigamije kumenyekanisha ibihembo bya ‘Isango na Muzika Awards’ mu Ntara zitandukanye, hazatangazwa abahatana kugira ngo hazatoranywemo abahiga abandi bahabwe ibihembo byabo.
Ikigo cy’itangazamakuru cya Isango Star kigiye gutanga ku nshuro ya gatanu ibihembo bya IMA Awards (Isango na Muzika Awards) bigenerwa abahize abandi mu myidagaduro.
Ibi bihembo bigamije gushimira abahanzi ndetse n’abari mu ruganda rw’imyidagaduro, bizatangwa tariki 22 Ukuboza 2024 muri Kigali Convention Centre.
Kuva mu 2023 ibi bihembo bibanzirizwa n’ibitaramo bibera hirya no hino mu gihugu bizwi nka ’Isango na Muzika Awards Tour’.
Abahanzi bahatanira ibi bihembo ndetse n’abazitabira ibitaramo bya Isango na Muzika Awards Tour, bazatangazwa mu minsi iri imbere.
Ibi bihembo bitegurwa na Isango Star binyuze mu kiganiro “Isango na Muzika” kimaze imyaka irenga 10 giteza imbere abahanzi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!