Bitandukanye n’ahandi habereye ibi bitaramo, Bushali ni we wabanje ku rubyiniro, asusurutsa abakunzi b’umuziki bari bahakoraniye ari benshi mu ndirimbo ze nko Ku gasima, Kinyatrap, Ni tuebue n’izindi nyinshi.
Nyuma ya Bushali, Bwiza yahise ajya ku rubyiniro aririmbira abakunzi be nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe yaba izo mu myaka yo ha mbere kugeza kuri ‘Best Friend’ aherutse gukorana na The Ben.
Iki gitaramo cyabereye ku kibuga cy’umupira w’amaguru cyo mu Bigogwe ku wa 22 Ugushyingo 2024 cyari kibaye icya gatatu, kikabanziriza icya nyuma muri ibi bitaramo by’uruhererekane bigamije kumenyekanisha ibihembo bya Isango na Muzika Awards.
Byitezwe ko ibi bitaramo bizakomereza mu Karere ka Nyagatare aho aba bahanzi bazataramira banasoza urugendo rw’ibi bitaramo byanyuze muri ISAE Busogo ndetse no muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye.
Ikigo cy’itangazamakuru cya Isango Star kigiye gutanga ku nshuro ya gatanu ibihembo bya IMAwards (Isango na Muzika Awards) bigenerwa abahize abandi mu myidagaduro.
Ibi bihembo bigamije gushimira abahanzi ndetse n’abari mu ruganda rw’imyidagaduro, bizatangwa tariki 22 Ukuboza 2024 muri Kigali Convention Centre.
Kuva mu 2023 ibi bihembo bibanzirizwa n’ibitaramo bibera hirya no hino mu gihugu bizwi nka ’Isango na Muzika Awards Tour’.
Abahanzi bahatanira ibi bihembo ndetse n’abazitabira ibitaramo bya Isango na Muzika Awards Tour bazatangazwa mu minsi iri imbere.
Ibi bihembo bitegurwa na Isango Star binyuze mu kiganiro “Isango na Muzika” kimaze imyaka irenga 10 giteza imbere abahanzi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!