Ibi bitaramo bitegurwa na Intore Entertainment bikunze guhuza abahanzi n’aba DJs batandukanye, mu gihe Bruce Intore ubitegura we ahamya ko babyaguriye muri Kenya mu rwego rwo kurushaho kubaka umubano w’abanyamuziki bo mu Karere.
Mu kiganiro na IGIHE, Bruce Intore utegura ibi bitaramo yavuze ko batekereje kubyagurira muri Kenya mu kurushaho guhuza umuziki wa Afurika y’Iburasirazuba cyane ko n’ahandi bari gutekereza uko byagerayo.
Ati “Uretse kuba bizafasha abahanzi baturuka mu bihugu bitandukanye kubona aho bataramira, ni uburyo bwo kurushaho guhuza umuziki wa Afurika y’Iburasirazuba ari nako habaho guhuza abahanzi mu rwego rwo kubaka ubumwe hagati yabo.”
Kuri iyi nshuro ibi bitaramo byaguriwe i Nairobi muri Kenya aho bigiye kubera ku nshuro ya mbere, bikazitabirwa n’abanyamuziki barimo Kivumbi King, DJ Toxxyk na Kevin Klein bazaba baturutse mu Rwanda.
Uretse abazaba baturutse mu Rwanda, Dope Caesar wo muri Nigeria yiyambajwe kuzasusurutsa abakunzi b’umuziki bazitabira.
Itike ya make iri kugura 2000KSH ni ukuvuga 20000Frw mu gihe iya menshi yo ari 4000KSH ni ukuvuga ibihumbi 40Frw.
Ibirori bya Intore Sundays bitegurwa na Intore Entertainment biheruka kubera i Kigali ku wa 4 Kanama 2024 ahari hatumiwe itsinda rya Blaq Diamond ryo muri Afurika y’Epfo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!