Mu gitondo cyo ku wa 11 Ukuboza 2024, Chriss Eazy ari kumwe na Junior Giti ureberera inyungu ze, bageze mu Bubiligi, aho bitabiriye igitaramo uyu muhanzi agomba kuhakorera ku wa 14 Ukuboza 2024.
Chriss Eazy na Junior Giti bahagurutse i Kigali mu ijoro ryo ku wa 10 Ukuboza 2024, bagera i Bruxelles mu gitondo cyo ku wa 11 Ukuboza 2024.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE mbere yo guhaguruka i Kigali, Chriss Eazy yemeje ko agiye gukorera i Bruxelles igitaramo kimwe akabona gusubira i Burayi, aho azataramira mu bihugu binyuranye nk’u Bufaransa, Pologne n’ahandi.
Igitaramo Chriss Eazy agiye gukorera mu Bubiligi kizaba kiyobowe na MC Lucky benshi bamenyereye mu kiganiro Versus gitambuka kuri Televiziyo Rwanda.
Kwinjira muri iki gitaramo ni 30£ ku bakomeje kugura amatike mbere, abazayagurira ku muryango bakazayagura 40£, naho kwicara mu myanya y’icyubahiro bikaba 50£.
Mu minsi ishize Chriss Eazy yatangaje ko uretse gutaramira i Burayi yiteguye gufatirayo amashusho y’indirimbo ze ku buryo mu gihe azaba ashoje ibyo gutaramira abakunzi be bazabona ibihangano bishya azaba yakoreyeyo.
Chriss Eazy agiye gutaramira i Burayi nyuma yo gusohora indirimbo yise ‘Sambolela’ iri mu zigezweho muri iyi minsi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!