Nyuma yo kubona ubwandu bwa Covid-19 bugenda bugabanuka mu minsi ishize, ingamba zo kuyirinda zikagenda zoroshywa, bamwe mu bahanzi bari bamaze igihe batangaje ko bazakora ibitaramo byo gususurutsa abakunzi babo mu mpera z’uyu mwaka.
Gusa ibi bitaramo byakomwe mu nkokora n’ubwiyongere bw’ubwandu bwa Covid-19, bwatumye hafatwa ingamba zo gukumira ibirori muri rusange.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yabwiye IGIHE ko ibitaramo by’abahanzi ari bimwe mu bikorwa byabujijwe mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri.
Ati ”Nibyo rwose ibitaramo birabujijwe, kimwe n’ibindi birori byose birimo ibibera mu ngo ndetse n’ahandi hatandukanye.”
Clarisse Karasira, Alarm Ministries na Chorale de Kigali ni bamwe mu bari bamaze gutangaza ibitaramo.
Igitaramo cyo kumurika Album ya mbere ya Clarisse Karasira byari byitezwe ko kizaba tariki 26 Ukuboza 2020 muri Kigali Serena Hotel.
Ni igitaramo yari yatumiyemo abandi bahanzi barimo Mani Martin, Jules Sentore, Uruyange rw’Intayoberana n’abandi.
Byari byamaze gutangazwa ko ari igitaramo kizitabirwa n’abantu batarenze 70, kwinjira bikaba amafaranga ibihumbi 100.
Usibye iki gitaramo, ikindi gikomeye cyahagaritswe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 harimo icya Chorale de Kigali.
Iki gitaramo byari byitezwe ko kizaba tariki 19 Ukuboza 2020, kikabera muri Kigali Arena. Kugeza ubu amatike yari yamaze gushyirwa ku isoko agura kuva ku 5000 Frw kugera ku 140.000 Frw.
Ikindi gitaramo cyakomwe mu nkokora n’ubwiyongere bw’abandura Covid-19, ni icyo gusoza irushanwa rya The Next Pop Star byari byitezwe ko kizaba tariki 26 Ukuboza 2020.
Iki gitaramo byari byitezwe ko kizabera muri Kigali Arena, hari hitezwe umuhanzi ukomeye ku mugabane wa Afurika watumiwe ndetse n’ibiciro by’amatike byari byamaze gutangazwa.
Ibi byiyongeraho igitaramo cyari cyateguwe na Alarm Ministries cyiswe “We ‘re back live concert” ku wa 20 Ukuboza 2020 muri Kigali Arena.
Iki gitaramo cyari kiri gutegurwa n’itsinda riramya rikanahimbaza Imana rya Alarm Ministries, cyanatumiwemo Prosper Nkomezi, Healing worship Team, itsinda ry’abakobwa babiri Vestine na Dorcas mu gihe Umuvugabutumwa yari kuzaba ari Pasiteri Julienne Kabanda.
Ibi byiyongeraho igitaramo cyari kiri gutegurwa cyo gushyikiriza abahanzi ibihembo byabo muri Isango na Muzika Awards cyari giteganyijwe tariki 26 Ukuboza 2020 nubwo amakuru yacyo yari ataratangazwa ku mugaragaro.
Ikindi gitaramo gihagaritswe kitaratangazwa ni East African Party byari byitezwe ko izaba tariki 1 Mutarama 2021.
Bamwe mu bahanzi bari kuzitabira iki gitaramo bari batangiye kuganirizwa, ariko ubuyobozi bwa EAP bugitegereje ingamba nshya zo kwirinda Covid-19.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!