Ibitaramenyekanye mu rubanza Oda Paccy yaciwemo miliyoni zisaga 42 Frw

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 22 Mata 2021 saa 07:19
Yasuwe :
0 0

Ku wa 9 Gashyantare 2021 Urukiko rukuru rw’ubucuruzi ruri i Kigali rwakijije mu ruhame urubanza Uzamberumwana Pacifique uzwi nka Oda Paccy yatsindiwemo acibwa akayabo k’amafaranga yamburwa n’ibikoresho byo muri studio.

Ni urubanza Uzamberumwana Pacifique na Umutoni Nadia Élysée bari bajuririye nyuma yo gutsindwa na Denis Roy (wo muri Canada), Christelle Labelle na Ellen Labelle mu Urukiko rw’Ubucuruzi ku wa 13 Nyakanga 2020.

Imiterere y’Urubanza

Mu iburanisha rya mbere, Denis Roy yavuze ko yashishikarijwe na Oda Paccy, amusaba ko yaza bagakorana muri sosiyete ye yitwa Ladies Empire Ltd ikora ibijyanye na studio y’indirimbo afatanyije na Umutoni, bakamugira umunyamigabane.

Icyo gitekerezo Denis Roy yaracyemeye anabaha ibikoresho bitandukanye hamwe n’amafaranga.

Mu nyandiko yo ku wa 30 Ukuboza 2019, Oda Paccy na Umutoni bemeye ko amafaranga yose Denis Roy yashoyemo angana na 13 880 000 z’amafaranga y’u Rwanda, yiyongeraho 2 035 000 frw yakoreshejwe na Ellen Labelle mu ngendo ajya gukurikirana ibikoresho i Dubai.

Mu yindi nyandiko yo ku wa 30 Ukuboza 2019 bemeye ko hari ibikoresho baguze mu mafaranga yabahaye angana na 21 446 561frw.

Kubera ko imikoranire itagenze neza, byatumye Denis Roy na Christelle Labelle barega Oda Paccy, Umutoni ndetse Ellen Labelle agobokeshwa ku gahato muri urwo rubanza.

Denis Roy yasabaga gusubizwa amafaranga yatanze angana na 13 567 000frw, ayakoreshejwe mu gukurikirana umushinga angana na 8 918 000frw, agaciro k’ibikoresho yawugejejemo kangana na 21 446 561frw hamwe n’indishyi z’akababaro.

Christelle Labelle avuga ko ku wa 9 Nyakanga 2019 yagiranye amasezerano y’ikodeshagurisha na Oda Paccy, Umutoni Nadia Elysee na Ellen Labelle ajyanye na Camera iri kumwe n’ibikoresho byayo byose. Buri kwezi yagombaga kujya ahabwa 833 333 frw guhera tariki 1 Nzeri 2019 bikarangira mu mezi 12.

Iyo camera yaje kugira ikibazo bongera kuyihabwa mu mpera z’Ugushyingo 2019 itangira gukoreshwa ariko Christelle atishyurwa.

Icyakora bitewe nuko yayibasubije Ellen Labelle atacyemerewe gukorana nabo, Christelle asanga we ntacyo yaryozwa.

Uyu yasabaga ko habaho gusesa amasezerano agahabwa camera ye ndetse akagenerwa n’indishyi z’akababaro.

Mu rukiko Oda Paccy yavuze ko yakoze umushinga hanyuma ukaza kumunanira bituma awugurisha Umutoni wanawandikishije muri RDB. Nyuma nibwo bahuye na Ellen Labelle ababwira ko yabashakira umuterankunga bituma biyemeza gufatanya.

Nguko uko bahuye na Denis Roy wemeye kuzabatera inkunga akabagurira camera bakishyura kimwe cya kabiri cyayo.

Icyakora ngo siko byagenze kuko nyuma yo kuyigura yayitanzeho impano ku mwana wa Ellen Labelle witwa Christelle Labelle ari na we wari buyigurishe.

Oda Paccy yongeyeho kandi ko ku wa 2 Ukuboza 2021, Denis Roy yabagurije ibihumbi birindwi by’amadorali ya Amerika kugira ngo batangire gushaka ibikoresho.

Iki gihe bumvikanye ko kubera ikibazo camera yagize, inshingano zo kuyishyura zigijweho amezi atandatu .

Ikindi ni uko iyo nguzanyo yagombaga kwishyurwa mu myaka ibiri, gusa bagatangira nyuma yo kwishyura camera.

Ibi byagaragazaga ko camera yagombaga kwishyurwa kuva muri Kamena 2020 kugeza muri Kamena 2021, noneho bakabona kwishyura na ya nguzanyo mu myaka ibiri. Bivuze ko yari kurangira mu 2023.

Nyuma yo kugura iyo camera, Oda Paccy yakomeje avuga ko Denis Roy yakomeje kubatera inkunga anatanga ibitekerezo binyuranye.

Nyuma Denis Roy ngo yaje kwifuza kuba umunyamigabane ufata 70% ntibabasha kubyumvikanaho kuko bitari mu byo bavuganye na mbere. Oda Paccy yasabye urukiko ko rutabategeka kwishyura ibikoresho bagurijwe kuko ngo yari inkunga ahubwo hakubahirizwa amasezerano.

Ellen Labelle we avuga ko Denis Roy yaje mu mushinga wa Ladies Empire Ltd aje gufatanya n’abawugize ndetse anashoramo ibikoresho n’amafaranga byose hamwe bifite agaciro ka 43 931 561 z’amafaranga y’u Rwanda. Yavuze ko ubwo Oda Paccy na Umutoni bashakaga kumukura mu mushinga aribyo byabaye intandaro y’imanza.

Avuga ko yaba ibikoresho n’amafaranga nta na kimwe afite, bityo ko atari kugobokeshwa dore ko atari agiklorana nabo kuko bamusezereye rugikubita.

Oda Paccy ni we wari waratangije umushinga wa Empire Records

Uko Urubanza rwaciwe n’urukiko rwa mbere

Mu rubanza rwaciwe ku wa 13 Nyakanga 2020, Urukiko rw’ubucuruzi rwasanze Oda Paccy na Umutoni bemera ko ibikoresho n’amafaranga byashyizwe mu nzu yakodeshejwe hategerejwe amasezerano y’ubufatanye ari ibya Denis Roy.

Rwagaragaje ko ibi byose bifitwe na Oda Paccy na Umutoni nkuko babyiyemereye mu rubanza.

Rwasanze kandi nta masezerano ahari yerekana ko ibyo bikoresho byari impano, nta n’aho bavuganye ko abahaye inkunga cyangwa impano. Ahubwo ngo yakundaga kubabwira ko ashoye imari nkuko bigaragara mu nyandiko zo ku wa 27, 30 na 31 Ukuboza 2019.

Urukiko rero rwasanze Denis Roy agomba gusubizwa umutungo we ugizwe n’ibikoresho n’amafaranga yari yabikije hagamijwe ubufatanye mu bucuruzi butashobotse.

Rwasanze kandi Denis Roy agomba guhabwa indishyi z’igihombo no gushorwa mu manza z’amaherere zingana na 5 000 000 frw, Christelle Labelle na we agahabwa indishyi zingana na 3 000 000frw zo kutubahiriza amasezerano yo gukodesha camera.

Urukiko kandi rwasanze Oda Paccy na Umutoni bagomba kwishyura Ellen Labelle 3 000 000frw z’uko bamubujije gukorana ubucuruzi bubyara inyungu muri Ladies Empire ltd nkuko byari biteganyijwe.

Rwahise rutegeka ko Denis Roy asubizwa ibikoresho byose yajyanye muri Ladies Empire Ltd hagendewe ku rutonde rw’ibyaguzwe, akanishyurwa amafaranga yashoye mu mushinga angana na 22 935 000frw. Hiyongereyeho indishyi z’akababaro uyu mugabo yagombaga kwishyurwa 27 935 000frw.

Urukiko kandi rwategetse ko haseswa amasezerano y’inguzanyo ya 7000$, Denis Roy agasubizwa amafaranga ye ndetse ruvuga ko Ellen Labelle nta ruhare yigeze abigiramo kuko ayo madorali yakoreshejwe muri Ladies Empire Ltd kandi akaba atarigeze yemererwa kuyikoreramo.

Rwasheshe kandi amasezerano y’ubukode bwa camera ya Christelle Labelle, rutegeka ko asubizwa camera ye ndetse agahabwa n’indishyi y’akababaro ingana na miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda zigatangwa na Oda Paccy ndetse na Umutoni naho Ellen Labelle ntafatanye nabo kuko nta ruhare yagize mu kwica amasezerano.

Urukiko rwahise rutegeka ko habaho irangizarubanza ry’agateganyo ku bikoresho bitandukanye bya Denis Roy na Camera ya Christelle Labelle.

Ubwo hatahwaga Ladies Empire Ltd byari ibirori bikomeye

Nyuma yo kutanyurwa Oda Paccy yarajuriye

Oda Paccy na Umutoni ntabwo bashimishijwe n’imikirize y’urwo rubanza, maze maze barujuririra bavuga ko urukiko rwabategetse gusubiza Denis Roy amafaranga 27 935 000 n’ibikoresho by’amashusho rwirengagije ibisobanuro n’ibimenyetso batanze.

Bongeye gushimangira ko ibyo bikoresho n’ayo mafaranga byari inkunga yabateraga.

Indi mpamvu yatumye bajurira ni uko Urukiko rwabategetse ko basubiza camera Christelle Labelle bakamuha n’indishyi ingana na 3 000 000 frw nyamara rukirengagiza imbogamizi bagaragaje z’uko camera bahawe itakoraga ndetse yaje no gusubizwa i Dubai guhinduzwa.

Bavuga kandi ko Urukiko rwageneye Ellen Labelle indishyi z’umurengera zingana na 3 000 000frw rwirengagije ko na we yasinye ku masezerano y’inguzanyo bahawe na Denis Roy ndetse akagira n’uruhare mu guhinduza camera. Bityo ngo ntiyagombaga kubura mu rubanza.

Uwari uhagarariye Oda Paccy na Umutoni basabye indishyi z’akababaro zingana na miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda ku rwego rw’ubujurire yiyongera kuyo bari basabye mbere.

Basabye ko bahabwa ay’ikurikiranarubanza angana na miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, yiyongera kuyo basabye bwa mbere kandi abaregwa bagategekwa kwishyura miliyoni y’igihembo cya Avoka yiyongera kuyo bari basabye bwa mbere.

Uzamberumwana Pacifique uzwi nka Oda Paccy na Umutoni Nadia Élysée bagomba kuzafatanya kwishyura aka kayabo

Urukiko rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Oda Paccy na Umutoni rwongera kubaca amande

Nyuma yo kumva ubujurire ndetse rukumva n’abiregura ku mpande zombi, urukiko rukuru rw’ubucuruzi rwafashe icyemezo cyo gutesha agaciro ubujurire. Urukiko rwavuze ko n’indishyi basabaga nazo ziteshejwe agaciro.

Urukiko rwasanze kandi Oda Paccy na Umutoni bakwiye kwirengera indishyi abarezwe mu bujurire bari busabe kubera ibyo batakakaje mu bujurire bw’uru rubanza.

Buri wese wajuririwe muri uru rubanza yagenewe indishyi zingana n’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda n’ibihumbi ijana y’ikurikiranarubanza, yose hamwe akaba ibihumbi 600 by’amafaranga y’u Rwanda.

Urukiko rwagumishijeho kandi imikirize y’urubanza rwaciwe ku wa 13 Nyakanga 2020 hakiyongeraho indishyi zavuzwe haruguru.

Rwategetse kandi ko ibihumbi 40 by’amafaranga y’u Rwanda Oda Paccy na Umutoni batanzeho ingwate y’amagarama bajurira, ahwanye n’ibyakozwe byose muri uru rubanza.

Uru rubanza ntabwo rwasomewe mu ruhame ku wa 28 Mutarama 2021, umunsi rwagombaga gusomerwaho, kubera impamvu ya Guma mu rugo mu Rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19. Byatumye rusomerwa mu ruhame ku wa 9 Gashyantare 2021.

Mu magambo make Oda Paccy na Umutoni usibye gusubiza Camera ya Christelle Labelle, Ibikoresho byo muri studio byaguzwe na Denis Roy, barasabwa kwishyura 35 735 000frw yiyongeraho ibihumbi birindwi by’amadorali yagurijwe. Yose hamwe akaba arenga miliyoni 42 z’amafaranga y’u Rwanda.

Oda Paccy yaciwe arenga miliyoni 42 anamburwa ibikoresho byo muri studio
Iyi camera iri mu byahise byamburwa Ladies Empire Ltd
Ubujurire bwa Oda Paccy bwateshejwe agaciro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .