00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitaramenyekanye ku nkuru ya Mama Munyana, Umubyeyi wo ku Mukunguri waririmbwe na Sebanani André

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 21 Ugushyingo 2020 saa 08:18
Yasuwe :
0 0

Umubare munini w’abakunda umuziki w’abahanzi bo ha mbere by’umwihariko mu Rwnda, Mama Munyana ni imwe mu ndirimbo badashobora kwibagirwa. Ishingiye ku nkuru y’umugore w’ikizungerezi winjiye mu mitima y’abari bagize Orchestre Impala bahuriye mu gitaramo bakoreye ku Mugina mu Karere ka Kamonyi mu myaka yo ha mbere.

Kimwe mu byo abahanzi bo ha mbere bazwiho ni uko bakoraga indirimbo ikubiyemo inkuru mpamo y’ubuzima babagamo.

Sebigeri Paul uzwi nka Mimi La Rose waririmbaga muri Orchestre Impala yibuka inkuru ya Mama Munyana nk’iyabaye ejo kuko bafitanye amateka maremare.

Urugendo Kigali- Mukunguri uyu muhanzi yakoze agiye gusura kenshi Mama Munyana ni rumwe mu bimuhora mu mutwe.

Ati ”Nibuka ko yitwaga Jeannine, yari umugore mwiza cyane rwose sinzi uko namuvuga kuko yari ikizungerezi.”

Mama Munyana [Jeannine] yari umugore washatse umugabo (Felesiyani) banabyarana umwana umwe, ari we Munyana ariko baza gutandukana.

Mu myaka ya za 1980, Orchestre Impala yakoreye igitaramo ku Mugina wa Kamonyi cyitabirwa n’abantu benshi barimo uwo mukobwa wari ikizungerezi.

Nyuma yo gucurangira abantu bakizihirwa, Mama Munyana wari mu b’imbere yari yarabutswe umucuranzi wahoraga acecetse, akunda uburyo akaraga umurya wa gitari ndetse n’umutuzo wamubaga mu maso.

Mimi La Rose univugira ko atari umuhanga mu gutereta, ngo Mama Munyana niwe wamubwiye ko amukunda.

Ati “Sinzi neza icyo yankundiraga kuko nari umuntu ucecetse cyane, niberaga inyuma y’abandi ncuranga gitari. Gusa yambwiye ko yankunze, nk’umusore wari n’icyamamare icyo gihe rero urumva ko ntari kwitesha umukobwa w’ikizungerezi nari mbonye.”

Uko niko urukundo rwatangiye, uwari icyamamare muri Orchestre aba ikimenyabose ku Mukunguri wa Kinazi na Kamonyi ko atereta kuri uwo musozi.

Uyu muhanzi yavuze ko urukundo rwabo rwagiye rukomera ndetse atangira gutekereza kumugira umugore wa kabiri kuko yari asanzwe yubatse.

Kubana kwabo byaje kwicwa na musaza wa Mama Munyana wari umuganga ukomeye i Huye. Ati ”Yamubwiye ko bitakunda ko aharikwa n’umuntu w’icyamamare.”

Nubwo byari bizwi ko bakundanaga, umwe mu bagize Orchestre Impala yaje gushaka guca inyuma Mimi La Rose ariko Mama Munyana amubera ibamba.

Sebanani wamenye iyi nkuru yaje kuyikoramo indirimbo ariko ijimije, agaragaza iby’uyu mugenzi wabo wari wagiye gutereta Mama Munyana bakamubera ibamba.

Mimi La Rose ati ”Sebanani yari umuhanga mu kuzimiza, nanjye numvise uko yakoze iriya ndirimbo ndatungurwa. Urugero ni uko buriya Yohana yavugaga ari njye mu gihe Felesiyani we yari umugabo we wa cyera banabyaranye Munyana. Urumva we yayiririmbye ashaka kwigira nk’aho ariwe waterese Mama Munyana mu buryo bwo kuzimiza.”

Iyi ndirimbo igisohoka yaramenyekanye cyane ndetse na Mama Munyana aba ikimenyabose iwabo aho yari atuye ku Mugina.

Mimi La Rose iyo muganira ku nkuru ya Mama Munyana afatwa n’ikiniga iyo agiye kuvuga uburyo uyu mubyeyi yaje gutabaruka aturikanywe n’igisasu ndetse ntagire n’amahirwe yo kumuherekeza.

Ati “Hari mu myaka ya za 1990, ubwo yari avuye ku kazi yerekeza mu Ruhango, mine iza guturikana imodoka yari arimo yitaba Imana atyo. Njye namenye iby’iturika ryayo ariko sinamenya ko yarimo kuko twari twaranatandukanye, naje kumenya nyuma ko yarimo ariko nabimenye nkererewe cyane.”

Mimi La Rose avuga k’urwibutso afite kuri uyu mubyeyi, yagize ati “ Twarakundanye cyane. Yari mwiza ku buryo buri wese yamutangariraga, ibaze nawe umuntu wari ugiye gutuma mparika umufasha wanjye.”

Munyana we yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mama Munyana ni indirimbo yakunzwe cyane n’ubu igikunzwe n’ikimenyimenyi iri mu zasubiwemo n’abahanzi bo muri iyi minsi, benshi bibuka iyo Urban Boys yakoze mu myaka ishize.

Maman Munyana yaririmbwe na Sebanani André

Mu kaziga k'ubururu ni Sebanani André mu gihe Mimi La Rose yabaga ari gucuranga gitari inyuma (mu kaziga k'icyatsi)
Orchestre Impala ni imwe zakoze amateka mu muziki. Kuri iyi foto, Mimi La Rose ari mu kaziga k'icyatsi, niwe ukunze kubara inkuru z'abari bayigize. Sebanani André (uri mu kaziga k'ubururu) niwe waririmbye Mama Munyana
Mimi La Rose yongeye kubyutsa Orchestre Impala ikunze gususurutsa abakunzi ba karahanyuze
Mimi La Rose umwe mu bacurangaga muri Orchestre Impala usigaye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .