Ibitangaje mu buzima bw’umuramyi Fortran Bigirimana n’uko yamenyanye n’umugore we bamaranye imyaka itandatu

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 17 Ugushyingo 2020 saa 09:47
Yasuwe :
0 0

Fortran Bigirimana ni umwe mu baramyi bakundwa cyane mu Rwanda no mu Burundi. Yavutse tariki 5 Nyakanga mu 1989 i Bujumbura ahitwa mu Kinindo.

Afite umugore witwa Sophie D. Bigirimana n’abana batatu, barimo uwitwa Bigirimana Nathanaël, Bigirimana Théïla na Bigirimana Eden. Yize ibijyanye n’indimi mu mashuri makuru nyuma aza kujya kwiga mu Bufaransa ibijyanye n’ubukungu.

Mu 2018 yabonye Impamyabumenyi mu bijyanye na Bibiliya mu Ishuri rya Impact École Biblique Internationale (IEBI) mu Bufaransa. Ubu amaze imyaka irindwi aba mu Bufaransa n’umuryango we.

Uyu muhanzi uherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Esprit de Dieu’ yahuriyemo n’Umunye-Congo, Rosny Kayiba, mu kiganiro yahaye IGIHE yagarutse ku buzima bwe, n’urugendo rwe muri muzika.

Ati “Numva mfite ibyishimo byuzuye iyo ndi gukora umurimo w’Imana, iyo ndi gukora icyo yampamagariye muri iyi si. Nkanga cyane kubabaza Imana.”

Iyo umubajije ikintu cyatuma abeshya avuga ko mu bushake bwe ntacyo ariko akemeza ko bishobora kumubaho kubera ko ari umuntu.

Ati “Mu bushake bwanjye nta kintu cyatuma mbeshya ariko umwana w’umuntu aguma ari umwana w’umuntu, Pawulo niwe wavuze ngo nshaka gukora icyiza ariko nkisanga nakoze ikibi ntagombaga gukora ubwo nanjye muri kamere yanjye kubeshya ntibirimo ariko sinavuga ngo ndi umwere simbikora.”

Avuga ko kera yumvaga azaba umukinnyi ukomeye w’umupira w’amaguru nyuma akaza kwisanga ari umuririmbyi, ati “Nakundaga cyane gukina umupira w’amaguru no kuririmba, nari nzi ko ntabaye umuririmbyi nzaba umukinnyi w’umupira. Byaje kurangira ndirimbye. Nibyo niyumvisemo kurusha ibindi byose.”

Yishimira ko yamenye kirisito akiri muto kuko byamufashije mu buzima bwe bwa buri munsi ubwo yari akimara kubura ababyeyi, urukundo rwe rukamukomeza. Yapfushije nyina afite imyaka 7.

Mu bintu akunda avuga ko ari ugusoma ijambo ry’Imana, gusoma ibitabo, akazi, umuryango we, umuziki ndetse no kureba filime. Akunda abahanzi barimo Israël Houghton, Bebe Winans n’abandi benshi.

Bigirimana yavuze ko aramutse amenye ko agiye kuva mu mubiri, yabanza akaganiriza umuryango we ubundi nyuma akajya kubwiriza ubutumwa.

Ati “Menye ko ngiye gupfa nafata umuryango wanjye nkawusaba kumba hafi uwo munsi wose maze nkafata guitar yanjye cyangwa piano nkaramya Imana igice cy’uwo munsi maze ikindi gice nkajya mu muhanda nkabwira abantu ubutumwa bwiza bwa kirisito maze nkitahira.”
Uko yahuye n’umugore we bamaze kubyarana gatatu…

Uyu muramyi ukomeye yavuze ko umugore we Sophie D. Bigirimana, bamaranye imyaka itandatu babana nk’umugabo n’umugore, banafitanye abana batatu, bamenyanye bakiri bato.

Ati “Twamenyanye tukiri bato, twari dufite imyaka 15 twese, twahuriye muri korali , turirimbana. Nyuma maze gukura musaba ko dukundana. Icyo namukundiye ni uko nabonye uko akunda Imana akanayubaha, ukuntu ayikorera, nkabona mbese dufite byinshi duhuje. Ariko, ni na mwiza kandi azi ubwenge. Nabonye yavamo umufasha mwiza.”

Arongera ati “Njya kumusaba ko dukundana twari tumaranye igihe kinini mbona ibimenyetso by’uko ashobora kuba ankunda nawe akabona ko mukunda. Umunsi umwe twajyanye muri restaurant turaganira mubwira ko mukunda tuva aho yemeye ko dukundana.”

Uyu muhanzi yari aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Esprit de Dieu’ yaje ikurikira iyitwa ‘N’uhimbazwe’.

“Esprit de Dieu” cyangwa se “Umwuka w’Imana” mu Kinyarwanda, ni indirimbo y’isengesho isaba ko umwuka w’Imana amanuka. Yayikoranye na Rosny kuko ari umuramyi akunda uburyo akorera Imana, akaba ari mu bahanzi bakunzwe kandi ikindi akaba yaramukundiye ko ari mu bagore bake bazi gucuranga piano.

Iyi album ya Bigirimana usanzwe aba i Burayi yayisohoreye i Kigali mu gitaramo “Fragrance of Worship” yakoze mu 2018.

Icyo gihe yafashije n’abandi bahanzi bakomeye nka Maggie Blanchard wo muri Canada, Dena Mwana wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Serge Iyamuremye, Luc Buntu, Gaby Kamanzi n’abandi mu gitaramo cyabereye muri Christian Life Assembly (CLA) i Nyarutarama.

Iyi album ye ya gatatu ndetse na DVD y’amashusho ya “Ntacyo Nzaba” yafatiwe mu Mujyi wa Kigali mu 2016. Afite izindi ebyiri ziri mu rurimi rw’Igifaransa.

Bigirimana yavuze ko kuba yarabuze ababyeyi bitamuciye intege ahubwo byamuteye imbaraga zo gukorera Imana
Bigirimana na bamwe mu bana be
Bigirimana n'umugore we Bigirimana Sophie ubwo basozaga amasomo ajyanye na Bibiliya mu 2018
Fortran Bigirimana acuranga ibicurangisho bitandukanye
Uyu muhanzi aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Esprit de Dieu’ yahuriyemo n’Umunye-Congo Rosny Kayiba
Uyu muhanzi amaze imyaka myinshi akorera Imana mu kuririmba
Uyu muramyi akundwa cyane mu Rwanda no mu Burundi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .