Ntakirutimana Diogène umenyerewe ku izina rya Caguwa wo mu Karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali, niwe wujuje iyi ngoro y’amateka y’umuraperi w’Umunyamerika, 2Pac, ikaba izatahwa ku mugaragaro kuri uyu wa 16 Kamena 2022.
Ntakirutimana avuga ko amaze imyaka 14 yubaka iyi ngoro. Mu 2008 nibwo yaguze ikibanza cya miliyoni 7Frw mu Kagari ka Karembure, Umurenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro nyuma atangira kujya agura ibiti abiteramo kugeza ubwo atangiye kubaka iyi ngoro.
Muri rusange, ikibanza n’imirimo yo kubaka iyi ngoro irangiye imaze gutwara arenga miliyoni 21Frw.
Mu kiganiro na IGIHE ubwo twasuraga iyi ngoro, Ntakirutimana uvuka mu Karere ka Muhanga, yavuze ko kuva yamenya ubwenge bwo kumva umuziki yisanze akunda 2Pac, bitewe n’indirimbo yakoraga zirimo ubutumwa bumufasha.
Uru rukundo afitiye 2Pac rwamushinzemo imizi guhera ku myaka icyenda ubwo yari avuye iwabo akiyemeza kujya gushakishiriza ubuzima muri Kigali, aho yabanje kugorwa n’ubuzima agasigara afashwa n’indirimbo z’uyu muhanzi zamuteraga akanyabugabo n’ibyiringiro by’ejo hazaza.
Ati “2Pac ni igisobanuro cy’urukundo kuri njye, yanyigishije byinshi mu buzima kubera indirimbo ze, nabaye ku muhanda igihe kinini ariko iyo numvaga indirimbo ze buri gihe byatumaga menya uko nakwitwara mu bihe binkomereye.”
Yabwiye IGIHE ko igitekerezo cyo kubaka iyi ngoro cyanaturutse ku kuba yarajyaga ategura ibitaramo byo kwibuka 2Pac ariko bikabera mu tubari. Iyi ngoro ikaba ari yo izajya iberamo ibi bitaramo.
Ati “Nababazwaga cyane no kuba umuntu yansanga mu kabari ndi mu gitaramo cyo kwibuka 2Pac akanyitiranya n’umusinzi kuko abona ko byabereye mu kabari.”
Yavuze ko kugeza ubu ingoro yubatse ifasha abana batuye mu gace iherereyemo, bakunze kuhatemberera bakahidagadurira kandi bahigira ibintu bitandukanye.
Tupac Amaru Shakur [2PAC] cyangwa se Makaveli, amazina yose yakunze kujya yiyita mu bihe bye, yavutse tariki ya 16 Kamena 1971, avukira Harlem agace ka Manhattan muri New York. Ni umwe mu baraperi bamamaye cyane mu myaka ya 90, yagurishije kopi zisaga miliyoni 75 za album ze ndetse kugeza ubu aracyafatwa nk’umuraperi w’ibihe byose.
Amateka yerekana ko mu ijoro ryo ku ya 07 Nzeri 1996 ari bwo uyu muraperi yarashwe arakomereka bikomeye ndetse nyuma y’iminsi itandatu aza gushiramo umwuka.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!